Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, ni bwo FERWAFA yashyize hanze imyanzuro yavuye muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire nyuma yo kwiga kuri ibi bibazo byombi.
Yavuze ko ishingiye ku Ngingo ya 2.1 (Igika cya 1) n’iya 2.3.3 z’Amategeko agenga imyitwarire, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo, Olivier Ndatimana ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC.
Ni nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino w’lgikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC ku wa 22 Mata 2026. Icyo gihe yanyanyagije ifu mu kibuga isa n’aho ivanze n’amasaka.
Undi ni Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, nyuma y’imyitwarire idahwitse yamugaragayeho mbere y’umukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje ikipe ye na Musanze FC, ku wa 17 Mata 2026.
Icyo gihe humvikanye amajwi ye aganira n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha kuri uyu mukino, n’andi y’umuntu utaramenyekanye wakoreshaga ururimi rw’Icyongereza, amusaba ko umukino warangira harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, ari na ko byaje kugenda ukarangira Amagaju atsinze Musanze 2-0.
FERWAFA yagize iti “Aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, banabujijwe kwinjira mu gace ka tekinike, mu rwambariro no ku kibuga haba mu myitozo no mu mikino, kugeza igihe hazafatirwa icyemezo cya nyuma na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire.”
Ivuga ko kandi izakomeza guharanira ubunyangamugayo no kubungabunga isura nziza y’umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!