Kuri ubu ikibazwa n’abafana ba Real Madrid, yewe n’abatari bo ahubwo babonye uko yitwaye, ni igikurikiraho nyuma y’uko igize umwe mu myaka mibi mu mateka yayo.
Los Blancos iracyafite imikino itatu igomba gukina mbere yo gusoza uyu mwaka w’imikino mubi mu myaka 20 ishize, ariko kandi yatangiye no gutekereza gufata ibyemezo bikomeye.
Ibihe bibi iyi kipe irimo birigaragaza ndetse n’ababishinzwe muri Madrid barabizi.
Uburyo Real Madrid yitwaye muri El Clásico yatsinzwemo ibitego 2-0 ku Cyumweru byagaragaje uburyo iri ku rwego rwo hasi, ndetse gutwarirwaho igikombe na FC Barcelone bishobora gusiga impinduka zikomeye.
Umutoza mushya aritezwe
Ikintu cya mbere Real Madrid ishaka guheraho ni ukwemeza umutoza mushya ndetse kuri ubu umupira uri mu kibuga cy’Umunya-Portugal José Mourinho wigeze kuyitoza.
Real Madrid yizera ko Mourinho azi byose na buri kimwe cyabaye muri uyu mwaka w’imikino, yewe n’ibindi byinshi bishobora kuza mu myaka iri imbere.
Mourinho afite amakuru kuri buri mukinnyi ndetse mu gihe yaba yemeye gutoza Real Madrid, akazi ni ake.
Amakuru avuga ko uyu mutoza kuri ubu agisesengura ngo arebe niba ikipe ihari uyu munsi ashobora kuyubakiraho indi yaba ikomeye mu mwaka w’imikino utaha, aho abakinnyi bashya bivugwa ko bakongerwamo baba batatu cyangwa bane.
Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez n’abamukikije, bizera ko hari akiri abakinnyi beza mu ikipe ndetse n’abasubiye inyuma ku bwa Xabi Alonso na Álvaro Arbeloa bashobora gusubira mu bihe byabo byiza.
Havugwa kandi ko hashobora gukorwa impinduka mu buryo ikipe iyobowemo, cyane mu gice gishinzwe siporo.
Mu bibazo iyi kipe ishaka kwigaho harimo imvune zibasiye Éder Militão na Ferland Mendy bagifite amasezerano, David Alaba uzagenda, ahazaza ha Dani Carvajal hataramenyekana n’ibindi bibazo byo kwibaza kuri Raúl Asencio nyuma y’imvune ya Álvaro Carreras mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Gukomeza ubusatirizi
Real Madrid iteganya kugarura Nico Paz ukinira Como mu Butaliyani na Endrick watijwe Lyon mu Bufaransa, bagatanga umusanzu mu busatirizi, igice abayobozi batekereza ko gikenewemo gukosora utuntu duto.
Ubusatirizi bw’iyi kipe buzubakirwa kuri Jude Bellingham, Vinícius Júnior na Kylian Mbappé muri iyi minsi utishimiwe n’abafana benshi.
Kudahuza no guhangana hagati ya Federico Valverde na Aurélien Tchouaméni, bombi bihariye imitwe y’inkuru mu cyumweru gishize nyuma yo kurwana, bishobora gusiga impinduka mu kibuga hagati.
Real Madrid kandi ishobora gukora impinduka mu bwugarizi aho mu bakinnyi badakorwaho harimo Trent Alexander-Arnold, Antonio Rüdiger, Dean Huijsen na Álvaro Carreras.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!