Iyi kipe yashinzwe mu 1993, mu myaka 31 imaze ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda kuva mu 1995, imaze kwegukana ibikombe 24 bya Shampiyona, 15 by’Igikombe cy’Amahoro na bitatu bya CECAFA Kagame Cup birimo icya nyuma yatwaye mu 2010.
Kuba ibi bikombe byose yarabitwariye ku butaka bw’u Rwanda ndetse muri iyi myaka ya vuba ikaba itagera kure ku ruhando Nyafurika cyangwa muri CECAFA Kagame Cup iyo yakiniye hanze, bituma bamwe bayita ‘Star à domicile’ bashaka kuvuga ko ubushongore n’ubukaka bwayo bugarukira mu Rwanda gusa.
Kuri ubu iyi kipe y’Ingabo igeze hagati mu mushinga wa politiki yo gukinisha abanyamahanga yasubiyeho mu 2023, ariko mu myaka itatu imaze nta tandukaniro ridasanzwe wagaragaje.
Imyaka itatu, abatoza batatu, abakinnyi benshi batatanze umusaruro, gusezererwa na Pyramids FC inshuro eshatu muri CAF Champions League. Kuri iyi nshuro, birasaba ko APR FC itangira gutekereza byagutse niba koko ikina amarushanwa Nyafurika igamije guhatana, atari ukwitabira dore ko abayinnyega bagira bati “indege yayo ntizima”, bashaka kugaragaza ko yitabira byo kwikozayo mu mwanya muto ikaba iratashye.
Kimwe mu byagaragaye kuri APR FC mu myaka ibiri iheruka, ni uko kugura abakinnyi mbere yo kuzana umutoza byabaye izingiro ry’ibibazo by’umusaruro no guhuza imikinire. Ibyo bishimangirwa n’uburyo abatoza Thierry Froger na Darko Nović bahitagamo gukinisha Abanyarwanda nyamara hari abanyamahanga baguzwe bitezweho gukora ikinyuranyo.
Si abo gusa kuko ubwo aheruka kuganira na IGIHE, Umutoza wa APR FC uhari uyu munsi, Abderrahim Taleb, yavuze ko abakinnyi bose yahabasanze, ahubwo agerageza uburyo butandukanye bw’imikinire bashobora kwisangamo.
Ati “Iyo ushyizeho uburyo bwawe bw’imikinire, byari kunsaba kuzana abakinnyi banjye. Ariko njye, nta mukinnyi nazanye, nahasanze aba bakinnyi, nkorana na bo.”
Uyu Munya-Maroc w’imyaka 62 aracyari muri APR FC mu mwaka w’imikino utaha, ndetse nubwo hari abanenga imitoreze ye, we avuga ko hari ibyo ashaka kubaka muri iyi kipe nk’uko yagize uruhare mu kubaka umushinga wagejeje AS FAR ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League uyu mwaka.
APR FC yahindura iki?
Niba APR igomba kuba ikipe ikomeye ishobora kugaragaza izina ryayo mu marushanwa Nyafurika no kwemeza ab’imbere mu gihugu bakiyishidikanyaho, birasaba gusuzuma niba intebe y’abatoza bayo yuzuye ndetse igategura ingengo y’imari ihagije yo kugura abakinnyi bake bakora ikinyuranyo.
Buri mwaka usanga amakipe yo mu Rwanda arwana no gukora impinduka mu ikipe akinjizamo abakinnyi benshi, ariko ntibitange umusaruro. Biroroshye ko APR yakwigira ku makipe nka Pyramids FC zihuye inshuro eshatu, ariko ugasanga abakinnyi bayo ntibigeze bahinduka ku rwego rwa 70% mu gihe abakiri muri iyi kipe yo mu Rwanda batageze kuri 30%.
Nubwo APR FC iri mu makipe akinisha abakinnyi bake muri uyu mwaka w’imikino aho ifite 26 uyu munsi, birasaba ko yarekura abakinnyi 10 ikabasimbuza igamije kuba ikipe ikomeye yakwitwara neza mu marushanwa Nyafurika.
IGIHE yakoze isesengura ku bakinnyi ifite uyu munsi, ireba impinduka nto ishobora gukora, bamwe mu bakinnyi bagaha umwanya abashya bagurwa.
Ishimwe Pierre: Umunyezamu w’Umunyarwanda wahoze ari nimero ya mbere ariko akaza kuvugwaho imyitwarire mibi mbere yo kubura mu kibuga burundu kuva muri Gashyantare, nyuma hakavugwa imvune n’uburwayi. Asoje amasezerano. Niba yarisubiyeho cyangwa agakira, akwiye andi mahirwe.
Umwanzuro: Ahagume
Hakizimana Adolphe: Umunyezamu wa kabiri waguzwe benshi batamwemera ariko nyuma yo kubona umwanya uhagije wo gukina kuva muri Gashyantare, agiye gusoza umwaka w’imikino wa 2025/26 benshi bemeza ko yazamuye urwego.
Umwanzuro: Ahagume
Ruhamyankiko Yvan: Uyu munsi ni amahitamo ya kabiri mu ikipe nyuma y’uko Ishimwe Pierre adahari. Ni umunyezamu ukiri muto wakuriye muri APR FC ku buryo niba yifurizwa iterambere, yatizwa akabona aho azamurira impano ye.
Kumurekura byaha iyi kipe amahitamo yo kugura undi munyezamu ukomeye waba nimero ya mbere, niba koko ishaka guhindura uko yitwara mu marushanwa Nyafurika.
Umwanzuro: Atizwe
Ishimwe Abdoul: Myugariro w’Umunyarwanda waguzwe muri Mutarama nyuma y’ubwumvikane buke bwagaragaye hagati ya Mukura VS na Intare FC. Biragoye kumushingiraho mu marushanwa Nyafurika ariko yatanga amahitamo.
Umwanzuro: Ahagume
Nduwayo Alexis Myugariro ukiri muto w’Umunyarwanda waguzwe muri Gasogi United mu mpeshyi ishize. Umwaka urangiye akinnye imikino itatu gusa, atsinda igitego kimwe. Birakwiye ko ashakirwa aho yabona umwanya wo gukina.
Umwanzuro: Atizwe
Aliou Souané: Myugariro wo hagati w’Umunya-Sénégal, uri gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari amaze muri APR. Mu mikino irindwi yagaragayemo muri Shampiyona y’uyu mwaka, yakinnye iminota 487.
Nta gushidikanya ko azasohoka ndetse avugwa muri Rayon Sports. Umwanya we ukwiye gushyirwamo myugariro ukomeye urusha abandi bose bahari, byaba byiza na we akaba umunyamahanga.
Umwanzuro: Agende
Niyomugabo Claude: Myugariro w’ibumoso akaba na Kapiteni w’ikipe. Ni umukinnyi umaze kumenyera muri APR ndetse kuri ubu uhagaze neza mu benegihugu bakina kuri uyu mwanya nubwo agifite byinshi byo gukosora mu gice gisatira. Ni umwe mu bakubakirwaho ikipe. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Niyigena Clément: Myugariro wo hagati wavuzwe cyane kuva muri Mutarama kubera kwifuzwa na Al-Hilal SC yo muri Sudani. Niba umutima we ugitekereza APR, ni umwe mu bisubizo bikomeye byakubakirwaho ubwugarizi. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Ahabwe ibishoboka ahagume
Omborenga Fitina: Nyuma y’umwaka umwe avuye muri Rayon Sports, agasubira muri APR, Omborenga yakinnye imikino itanu gusa ya Shampiyona, ingana n’iminota 450, atsinda igitego kimwe. Birashoboka ko umwanya we wahabwa umukinnyi ukiri muto. Aracyafite amasezerano.
Umwanzuro: Baganire agende
Bugingo Hakim: Umukinnyi w’Umunyarwanda waguzwe nk’umusimbura wa Niyomugabo Claude. Mu mikino itandatu, iminota yakinnye ni 455.
Umwanzuro: Ahagume
Byiringiro Jean Gilbert: Umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bahagaze neza uyu munsi, ndetse washyira mu ikipe y’umwaka. Uyu myugariro w’iburyo aracyafite undi mwaka muri APR.
Umwanzuro: Ahagume
Nshimiyimana Yunussu: Myugariro w’Umunyarwanda benshi bakomeje kwibaza uburyo akinana abanyamahanga bagurwa kuva mu 2023. Asoje amasezerano ariko ari mu batanga amahitamo mu bwugarizi.
Umwanzuro: Ahagume
Ruboneka Bosco: Umwe mu bakinnyi beza b’Abanyarwanda bakina hagati. Uyu mwaka ntiwahiriye uyu mukinnyi umaze imyaka itandatu muri APR ariko ni umwe mu benegihugu bakubakirwaho. Mu mikino 20 ya Shampiyona y’uyu mwaka, Ruboneka yatsinze igitego kimwe, atanga ‘assists’ ebyiri. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Mahamadou Lamine Bah: Uyu Munya-Mali ukina inyuma ya ba rutahizamu yagize umwaka mubi ugereranyije n’uwari wabanje. Muri Shampiyona, yakinnye iminota 374 yo mu mikino irindwi, ntiyatsindamo igitego cyangwa ngo atange ‘assist’. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Agende
Memel Raouf Dao: Umunya-Burkina Faso ukina inyuma ya ba rutahizamu, wari witezweho byinshi akigera i Kigali mu mpeshyi ariko nyuma agasubira inyuma. Mu mpera z’uyu mwaka we wa mbere arasa n’utangiye kugaruka.
Mu mikino 17 ya Shampiyona, yatsinze igitego kimwe, atanga ‘assists’ eshatu. Aracyafite amasezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Ngabonziza Pacifique: Umukinnyi wo hagati watangaga icyizere ariko utarabonye umwanya uhagije wo gukina kuko yakinnye imikino umunani muri Shampiyona agatsinda igitego kimwe. Biragoye kubona umwenegihugu wamusimbura ku mwanya we, wabanzamo imbere y’abanyamahanga. Aracyafite amasezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Niyibizi Ramadhan: Umukinnyi w’inyuma ya ba rutahizamu wemeza ko uyu mwaka wamubereye mubi. Shampiyona igiye kurangira akinnye iminota 24 yo mu mukino umwe. Umwanya we wahabwa umukinnyi ukiri muto. Aracyafite amasezerano.
Umwanzuro: Baganire agende cyangwa atizwe
Dauda Yussif Seidu: Umunya-Ghana bagenzi be benshi bo mu makipe atandukanye bemeza ko ari umuhanga ariko muri APR bakavuga ko yabananiye kubera imyitwarire mibi. Ni umwe mu bashobora kubakirwaho yaba akina cyangwa asimbura. Aracyafite amasezerano y’umwaka.
Umwanzuro: Ahagume niba adashobotse agurishwe
Ronald Ssekiganda: Umukinnyi mwiza wo hagati w’Umunya-Uganda, wigaragaje mu mwaka we wa mbere. Kuvunika kwa Ssekiganda kwagaragaje ko APR ikeneye kugira andi mahitamo akomeye kuri uyu mwanya. Aracyafite amasezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Cheikh Djibril Ouattara: Rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso umaze kugaragaza itandukaniro mu myaka ibiri amaze mu Rwanda aho amaze gutsinda ibitego 29 kuva muri Mutarama 2025. Aracyagaragaza ko ashoboye ndetse atanga amahitamo mu busatirizi. Aracyafite amasezerano y’amezi atandatu.
Umwanzuro: Ahagume
Denis Omedi: Rutahizamu w’ibumoso ukundwa cyane muri Uganda ariko wagowe no kwisanga muri APR FC. Mu minota 710 y’imikino 10, yatsinze ibitego bitatu. Asigaje amezi atandatu. Birashoboka ko umwanya we wagurwamo undi munyamahanga ukomeye.
Umwanzuro: Baganire agende
Mugisha Gilbert: Rutahizamu w’Umunyarwanda unyura ibumoso. Ntiyahiriwe muri APR FC mu myaka ibiri iheruka. Mu minota 118 y’imikino 17 yakinnye muri Shampiyona y’uyu mwaka, yabonye amakarita abiri y’umuhondo, atanga ‘assist’ imwe. Asoje amasezerano. Umwanya we wahabwa umukinnyi ukiri muto.
Umwanzuro: Agende
Iraguha Hadji: Nyuma yo kuva muri Rayon Sports, Iraguha Hadji yabuze aho amenera muri APR. Iminota 55 y’imikino itandatu ni yo amaze gukina muri Shampiyona. Umwanya we wahabwa umukinnyi ukiri muto. Aracyafite amasezerano.
Umwanzuro: Atizwe
Hakim Kiwanuka: Benshi bemeza ko ari umwe mu bakinnyi beza bo ku mpande mu Rwanda. Uyu mwaka yazamuye urwego ugereranyije n’uko yitwaye akigera muri APR mu 2025. Aracyafite amezi atandatu ku masezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Mamadou Sy: Rutahizamu w’Umunya-Mauritania ukundwa cyane n’abafana ba APR bahora bamusabira gukina. Muri Shampiyona gusa, yakinnye imikino 11 ingana n’iminota 587, agira uruhare mu bitego bitanu birimo bitatu yatsinze. Asoje amasezerano. Umwanya we wagurwamo undi rutahizamu ukomeye.
Umwanzuro: Agende
William Mel Togui: Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire uri gukina umwaka wa mbere muri APR. Ntabwo atsinda ibitego byinshi ariko akinisha imbaraga hafi mu myanya yose y’ubusatirizi. Muri Shampiyona gusa, yagize uruhare mu bitego 11 birimo umunani yatsinze. Aracyafite amasezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Umwanzuro w’umwanditsi
Nubwo APR FC isoje umwaka w’imikino wa 2025/26 yegukanye ibikombe bitatu muri bine yakiniye mu Rwanda, benshi bemeza ko hari impinduka ikwiye gukora kugira ngo itsinde igaragaza ikinyuranyo.
Biragoye ko ibyo byaba mu bakinnyi b’Abanyarwanda kuko usanga abo mu Rwanda hafi ya bose bari ku rwego rumwe ndetse kuri ubu abajya kurusha abandi bakaba bari muri iyi kipe.
Gusa bamwe muri bo bagomba guha umwanya abandi byibuze batatu bazayinjiramo bari munsi y’imyaka 21 kuko bizaba ari itegeko ko ibagira ku rupuro rw’umukino guhera mu mwaka w’mikino wa 2026/27.
Abderrahim Taleb ni we uzatoza iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha. Ariko se abatoza bamwungirije barahagije? Biragoye ko APR yahita yubaka ikipe ikomeye uyu mwaka ndetse hari abakinnyi bagifite amasezerano itahita irekura, ariko yagenda ikora impinduka.
Biroroshye ko yasimbuza abanyamahanga batatu basoje amasezerano uyu mwaka ari bo Aliou Souané, Lamine Bah na Mamadou Sy, ikabasimbuza abandi batatu muri iyo manya, ariko baje kubanza mu kibuga kandi bakora ikinyuranyo. Muri Mutarama cyangwa mu mpeshyi ya 2027, yaba ifite indi myanya myinshi yo guterekezaho.
Undi mwanya ukomeye iyi kipe isabwa kubaka ni izamu, aho ikeneyemo umukinnyi abantu bose bemeranyaho ko awukwiriye, bitari ibyo kuramuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!