00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu yihishe inyuma y’ubwumvikane bucye bwatumye Haringingo asiga Camara ku mukino wa Rutsiro FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 February 2023 saa 05:37
Yasuwe :

Rutahizamu w’Umunya-Mali ukinira Rayon Sports, Moussa Camara ntari ku rutonde rw’abakinnyi Gikundiro yajyanye i Rubavu gukina umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona izakirwamo na Rutsiro FC kubera ubwumvikane bucye n’umutoza mukuru Haringingo Francis.

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali ku wa Kane tariki 23 Gashyantare yerekeza mu mujyi wa Musanze FC ari na ho yaraye mu rugendo rugana i Rubavu gukina umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona izakirwamo na Rutsiro FC ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 kuri Stade Umuganda.

Rutahizamu Moussa Camara ntari ku rutonde rw’abakinnyi berekeje i Rubavu kubera ubwumvikane bucye buri hagati ye n’umutoza we Haringingo Francis bushingiye ku myitwarire mibi yaranze uyu musore mu myitozo yitegura uyu mukino.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare mu myitozo ya nyuma Rayon Sports yakoreye ku kibuga cyo mu Nzove yitegura Rutsiro FC. Ubwo umutoza Haringingo wifuzaga gupima bwa nyuma ba rutahizamu be yagabanyijemo amakipe abiri ngo akine hagati yayo abone gukora amahitamo ya nyuma.

Ubwo yatoranyaga aya makipe, Camara yashyizwe mu ya kabiri kugira ngo atsinde iya mbere ahatanire umwanya wo kuzajya mu ikipe ya mbere izerekeza i Rubavu.

Ubwo yabonaga umutoza amushyize mu ikipe ya kabiri, yagize umujinya yereka umutoza ko atishimiye icyemezo cye maze yiyambura isengeri y’imyitozo ayikubita hasi mu kibuga imbere ya bagenzi be arasohoka ajya kwicara hanze.

Ibi byababaje cyane umutoza Haringingo wakoresheje imyitozo yose adafite rutahizamu we. Bukeye Umutoza yafashe icyemezo cyo kumusiga i Kigali ajyana n’abandi yari yatoranyije bazitabazwa kuri uyu mukino.

Rayon Sports yahagurutse i Musanze yerekeza i Rubavu mu gitondo cyo ku wa Gatanu, iraza gukora imyitozo ya nyuma kuri Stade Umuganda nyuma y’umukino wa Etincelles FC na AS Kigali. Izacakirana na Rutsiro FC bucyeye ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023.

Nyuma y’uyu mukino ku Cyumweru tariki 26 Gashyantare, abafana ba Rayon Sports bazagaruka i Musanze gushyigikira Musanze FC ngo izabatsindire umukeba APR FC kuri Stade Ubworoherane nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Gikundiro, Nkurunziza Jean Paul.

Yagize ati “Ikipe iriteguye imeze neza. Gahunda ni ugukura amanota atatu i Rubavu, twagaruka tukajya gushyigikira Musanze FC kuri Stade Ubworoherane ngo idutsindire umukeba.“

Ku rutonde rwa shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 aho irushwa na mukeba APR FC ya mbere inota rimwe, mu gihe Rutsiro FC yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18.

Umunya-Mali, Moussa Camara wagaragaje imyitwarire mibi imbere y'Umutoza Haringingo yasigaye i Kigali mu gihe abandi bari i Rubavu
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yasize rutahizamu we Moussa Camara kubera imyitwarire mibi yamweretse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages