Abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bakomeza kwibaza impamvu ruhago Nyarwanda idatera intambwe igana ahashimishije, kugeza ubwo buri mwaka haboneka umusaruro utandukanye n’ibiba byitezwe.
Nko mu marushanwa y’abato aheruka, u Rwanda rwasezerewe mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 rutsinzwe imikino ine yose rwakinnye mu matsinda mu gihe kandi rwatashye amaramasa mu mikino ya CAF ihuza amashuri mu batarengeje imyaka 15, aho rwari ruhagarariwe n’abahungu n’abakobwa, bose bataha nta mukino batsinze.
Uyu musaruro nkene w’abakiri bato uganisha ku kuba “ingwizamurongo” mu irushanwa, ukurikira uwa bakuru babo barimo Ikipe y’Igihugu nkuru iheruka mu Gikombe cya Afurika mu 2004 ndetse n’andi makipe ahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ariko ntarenge umutaru.
Nubwo bimeze gutyo, uzasanga ruhago Nyarwanda iri mu zihemba agatubutse mu karere kugeza nubwo n’abo mu Burengerazuba bwa Afurika basigaye baza kuyishakiramo ubuzima.
Abanyarwanda nta mpano yo gukina ruhago bagira?
Ukurikije umusaruro u Rwanda rubona mu marushanwa atandukanye rwitabira, ukongeraho uburyo kuri ubu ibisubizo birambirijweho ari ugushaka abana bafite aho bahuriye n’u Rwanda bavukiye hanze, wakwibaza niba nta wavukiye mu rw’imisozi 1000 ushobora kugira impano yo gukina umupira w’amaguru.
Gusa na none birigaragaza ko n’abashinzwe siporo mu gihugu cyangwa abayobora ruhago mu Rwanda, na bo babona ko bigoye gukora abakinnyi bakora itandukaniro mu gihugu.
Nubwo bimeze gutyo, usanga hari ingengo y’imari itari nto ishorwa mu gutegura amarushanwa, ndetse n’akayabo kagenwa buri mwaka mu bikorwa byo kuzamura impano.
Hari imishinga myinshi ihora ivugwa iba yitezweho kuba igisubizo cyo kuzahura umusaruro muri siporo Rwanda ariko ukurikije amafaranga ayishyirwamo n’uko birangira ukibaza aho byapfiriye.
Iyo usesenguye uko ibintu bihagaze muri rusange, ubona ko ibibazo bitandukanye byagiye bishinga imizi mu mupira wacu, ndetse byinshi muri byo bimaze imyaka bikomeza kugaragara ariko abakabikemuye bagakomeza kugenda biguru ntege.
1. Impano zirahari ariko ntizitabwaho uko bikwiye
Abantu benshi mu bafite ubumenyi muri ruhago bemeranya ko u Rwanda rufite impano nyinshi z’abana bato. Iyo urebye uburyo abana bakunda umupira w’amaguru, bitabira kuwukina, ubona neza ko hari urubyiruko rufite urwego ruhanitse rwashingirwaho mu kubaka ejo hazaza.
Ariko ikibazo gikomeye ni uko izo mpano zititabwaho hakiri kare. Ibihugu byinshi bimaze kugera ku rwego rushimishije nko muri Afurika y’Epfo, Maroc cyangwa Sénégal, bifite gahunda zihamye zo gutoranya abana bafite impano hakiri kare kandi zikabafasha gukura bafite ubumenyi, imbaraga, imyitozo igezweho n’indyo iboneye.
Mu Rwanda ho impano ikura mu buryo busa no kwirwanaho kuko nta mashuri y’imyitozo yujuje ibisabwa [académies] ahagije, ntizikurikiranwa igihe kirekire, kandi abana benshi bava mu mukino bakiri bato kubera ko nta cyizere cy’umwuga babonamo.
Mu bihe bitandukanye naganiriye n’abanyamahanga barimo abahoze bakina umupira w’amaguru n’abawutoza, mbabaza uko babona abakina umupira w’amaguru mu Rwanda niba hari icyizere batanga. Bose bahurije ko “u Rwanda rufite abana bafite impano yo gukina ruhago.”
Ushobora kwibwira ko batubeshya, batubwira ibyo dushaka kumva banga kunenga iby’iwacu mu maso yacu, ariko na none usubije amaso inyuma wasanga ari byo kuko mu 2010, u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, biruhesha itike yo gukina Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu mwaka wakurikiyeho.
Kuba uyu munsi nta bakinnyi benshi bahari cyangwa bake bagaragaza itandukaniro, bituruka ku zindi mpamvu zimeze nk’uruhererekane.
2. Kudategura abakinnyi bihagije
Aha ni ho u Rwanda rutsindirwa kuko intambara itangira ku myaka itandatu kugeza kuri 14, igihe impano ziba zigomba kugenzurwa, gukurikiranwa no gutegurwa mu buryo buhoraho.
Kugira ngo umukinnyi akure neza, si ukumuha umwanya wo gukina gusa. Ni ugutanga ubumenyi bwimbitse ku mukino, ubuyobozi bwawo, uburyo bwo gufata imyanzuro, imbaraga z’umubiri, imitekerereze ye n’uburyo agomba kuzamura urwego.
Mu Rwanda, imyitozo myinshi ikorwa ku rwego rwo hasi kubera ibikoresho bike, abatoza benshi badafite ubumenyi buhanitse, kutajyana n’aho umupira ugeze no kuba gutoza abana bikorwa nk’umwuga w’inyongera aho kuba umwuga w’ingenzi.
Abakinnyi benshi b’Abanyarwanda baba bafite impano ariko bagahomba byinshi bijyanye n’uburyo bategurwamo.
Ibyo biri mu bituma umukinnyi uteguwe mu Rwanda adashobora guhanganira umwanya ku rwego mpuzamahanga cyangwa ngo acuruzwe nka ba rutahizamu beza bo mu bindi bihugu.
3. Ubushobozi buhari bukoreshwa nabi
Iki ni kimwe mu bibazo bibabaje cyane muri ruhago y’u Rwanda. Nubwo igihugu gifite ubushobozi runaka butangwa mu makipe, muri FERWAFA cyangwa mu marerero, uburyo bwo kubukoresha buracyari ikibazo gikomeye.
Uyu munsi hari “Académies” ebyiri z’icyitegererezo mu gihugu, ariko mu myaka irenga itatu zimaze zishinzwe nta kigaragaza ko hari ikinyuranyo ziri gutanga kuko ari bwo umusaruro mu makipe y’abato uri kurushaho kuba mubi.
Izo ni Bayern Academy Rwanda ikoresha hafi miliyari 1 Frw ku mwaka ndetse na Paris Saint-Germain Rwanda ikoresha hafi kimwe cya gatanu cy’ingengo y’imari cy’iri shuri rya ruhago rindi kuko iyi ‘Académie’ y’i Huye abana biyigiramo ruhago batarihirwa amashuri, batagaburirwa, badacumbikirwa cyangwa ngo bitoreze ku matara nk’uko bimeze ku baba i Kigali.
Nyuma y’aya marerero twavuga ko ahanzwe amaso, hari n’umushinga wa Isonga Programme wo uhuza imikino myinshi, aho kuri ubu ubarizwamo abana 599 ndetse hakaba hari n’intego yo kugera ku banyeshuri 2227 bitwaye miliyoni 594,3 Frw mu mwaka umwe.
Raporo y’imihigo ya Minisiteri ya Siporo mu mwaka wa 2025/26 igaragaza ko miliyari 25,3 Frw zizashorwa mu bikorwa bya siporo birimo no kuzamura impano mu gihe FERWAFA yateganyije ko muri uyu mwaka wa 2025, izakoresha ingengo y’imari ya 15,2 Frw arimo miliyari 7,96 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru.
Ntiwavuga ko aya mafaranga ari menshi cyane kuko ahuza ibikorwa byinshi, ariko uburyo birangira nta musaruro ugaragara uvuyemo ni ibyo kwibazwaho.
4. Abatoza barirengagizwa
Mu mupira w’amaguru w’iki gihe, umutoza w’umuhanga ni we wubaka urwego rw’umukinnyi n’urw’ikipe. Abatoza b’Abanyarwanda bafite ubushake n’ubumenyi bw’ibanze, ariko abenshi muri bo ntibari ku rwego umupira ugezeho.
Benshi muri bo ntibahabwa amahugurwa ahoraho, ibikoresho cyangwa amahirwe yo gukora ku rwego ruhanitse kugeza aho usanga umuntu ahabwa ikipe kuko yakinnye umupira w’amaguru gusa kandi atarabihuguriwe.
Mu bihugu nk’u Bufaransa, Espagne, Maroc cyangwa Sénégal, igihugu gishora byinshi mu batoza; bagashakirwa amahugurwa akomeye, bagasura ibindi bihugu, bagakoresha ibikoresho bigezweho no kwigira ku makipe afite ubunararibonye.
Nubwo hari abatoza bake bagerageza kuzamuka, umubare wabo uracyari muto cyane ugereranyije n’ibihugu duhanganye na byo mu karere.
5. Kudategura amarushanwa ahamye no kubura igihe gihagije cyo gukina
Ikindi kibazo gikomeye ni uburyo amarushanwa ategurwa mu Rwanda kuko abakinnyi benshi batabona imikino ihagije mu mwaka.
Buri gihe wumva abashinzwe kuzamura impano z’abakinnyi bategura umwiherero w’abana ariko ni gake hashobora gutegurwa amarushanwa cyangwa ngo bashakirwe imikino yo kureba urwego rwabo.
Iyo umukinnyi adakina imikino myinshi, ntatera imbere mu gufata imyanzuro, mu kumenya umuvuduko w’umukino cyangwa mu kwizamurira icyizere.
Mu bihugu byinshi birimo n’ibito, amarushanwa y’abana ategurwa buri cyumweru aho baba bafite shampiyona zabo, imikino mpuzamahanga n’amarushanwa yo kumenyera gukina ku rwego rwo hejuru.
Kuri ubu hari Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 na 20 zamaze gushyirwaho kuva mu 2023, ariko usanga hakigaragamo amanyanga yo kubeshya imyaka ku buryo bigoye kuzitegaho umusaruro.
Mu Rwanda, usanga abana bagorwa no kubona igihe gihagije cyo kwitoza kuko abenshi muri bo baba mu mashuri abasaba kwiga umunsi wose, mu mpera z’icyumweru aho bakabaye bategura imikino akaba ari bwo bitoza.
Ku bigo byinshi by’amashuri, abana bakora imyitozo gake cyangwa ntibabone n’aho bakorera [ibibuga] cyangwa bagahura n’imbogamizi z’urwego rw’abarimu babo ba siporo n’ibikoresho bikiri bike.
Gusa hashize imyaka itatu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryinjiye mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS) ndetse impande zombi zikorana mu mishinga irimo ’FIFA TDS’ ihanzwe amaso mu kuzana impinduka mu kuzamura impano muri ruhago Nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!