00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano y’abakinnyi ba Real Madrid yasize Federico Valverde ajyanwe mu bitaro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 May 2026 saa 11:20
Yasuwe :

Federico Valverde yakomeretse ku mutwe nyuma yo kurwana na mugenzi we Aurélien Tchouaméni, nyuma y’imyitozo y’ikipe yaranzwe no kutumvikana kw’aba bakinnyi bombi.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026, ni bwo Real Madrid yashyize hanze itangazo rivuga ko igiye gufatira umwanzuro abakinnyi bayo bagaragaweho n’imyitwarire mibi.

Yagize iti “Real Madrid iratangaza ko bigendanye n’ibyabaye mu myitozo yo muri iki gitondo, yafashe umwanzuro wo gukurikirana imyitwarire ya Federico Valverde na Aurélien Tchouaméni. Ikipe izatangaza umwanzuro mu gihe cya nyacyo bimaze gukemukira mu ikipe imbere.”

Gushyamirana kwa Fede na Tchouaméni kwatangiye mu myitozo yo ku wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi, ubwo Tchouaméni yakiniraga nabi Fede, ariko akabikora atabigambiriye.

Akimara gukora iryo kosa yasabye imbabazi Fede ariko yanga kumubabarira, ashaka kumwihoreraho ndetse anamukinira nabi buri kanya. Imyitozo irangiye bajyanye mu rwambariro batukana.

Mu myitozo yo kuri uyu munsi, Tchouaméni yasuhuje abandi bakinnyi ariko ntiyasuhuza Fede, batangiye kwitoza Fede na we amukorera ikosa ryatumye asohorwa mu kibuga.

Umutoza wa Real Madrid, Álvaro Arbeloa, yahise afata umwanzuro wo kubashyira mu ikipe imwe, ariko nanone bakomeza gushyamirana kugeza imyitozo irangiye.

Bageze mu rwambariro aba bakinnyi bombi bahise barwana, ndetse Fede akomereka umutwe yihutanwa kwa muganga, mu gihe ikipe igishakira umuti iki kibazo.

Fede yasabye imbabazi kubera amakosa yakozwe mu myitozo, ariko ntiyavuga uwo bagiranye ikibazo.

Ati “Ejo nagiranye ibibazo n’umukinnyi mu myitozo. Intege nke no guhangana byazamuye umujinya bizamura ubukana. Uyu munsi hongeye kubaho ukundi kutumvikana, biteza impanuka yatumye nkubita umutwe ku meza, nkomereka umutwe nerekeza kwa muganga.”

“Ntabwo nakubise mugenzi wanjye cyangwa ngo ankubite, biragoye kubyemera ariko ni ko ntabyabaye. Nsabye imbabazi kuko ibyabaye byambabaje kandi bidusiga mu gahinda twese. Real Madrid ni agaciro kuri njye ntabwo nayihemukira.”

Bivugwa ko aba bombi bagomba gufatirwa ibihano n’ikipe mu gihe cya vuba, dore ko Fede we agomba kumara iminsi iri hagati ya 10 na 14 atagaragara mu kibuga kubera uburwayi.

Real Madrid iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 35 wa Shampiyona ya Espagne, aho izahura na FC Barcelone yifuza kuyitwariraho Igikombe, kuko kugeza ubu ifite amanota 88 ikayirusha 11.

Aurélien Tchouaméni na Federico Varvelde bahuriye mu mirwano yatumye bombi bagiye guhanwa na Real Madrid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages