Nizeyimana Olivier yayoboye FERWAFA guhera muri Kamena 2021, aho yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig Gen Sekamana Damascène na we weguye muri Mata uwo mwaka.
Nyuma y’iminsi 661 yicaye kuri iyi ntebe, yaramushyuhanye, Nizeyimana ahitamo gukuramo ake karenge.
Mbere yo kugenda yasize avuze amagambo akomeye, agaruka ku bibazo bitsikamira ruhago Nyarwanda bikeneye umuti cyangwa urukingo rwo kubigabanyiriza ubukana.
Kimwe mu bikorwa byo mu ruhame Nizeyimana yagaragayemo mbere yo gusohoka muri FERWAFA akanagitangamo ibitekerezo yisanzuye cyabereye muri Sena.
Icyo gihe yari mu Nama Nyunguranabitekerezo yiga ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko, yateranye ku wa 22 Werurwe 2023. Yateguwe na Komisiyo ya Sena y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu.
Nizeyimana yatanze ishusho y’imikorere ya Ferwafa, inzu ireberera ruhago y’u Rwanda kuva mu 1972.
Yanakomoje kuri birantega mu mupira w’u Rwanda n’ibikeneye gukorwa kugira ngo zivanwe mu nzira. Yagaragaje uko gutegura abato ari ipfundo ryo kugera ku cyerekezo kirambye, anakomoza ku ruhare abikorera babifitemo.
– Guheza abato mu marushanwa ni nko ‘Kubara macuri’
Mu gutegura abakinnyi bakenera amarushanwa kugira ngo bahangane na bagenzi babo bari ku rwego rumwe.
Nizeyimana yavuze ko ‘nta bantu batamenya umupira’ ahubwo bisaba kujya hasi ‘ukabazamura’.
Yasobanuye ko ibi byose bikorwa ariko hanakenerwa amarushanwa atandukanye mu kubongerera imbaraga.
Yatanze ingero z’amarushanwa u Rwanda rutitabiriye mu byiciro by’abato ariko ay’abakuru yaboneka bakayakina.
Yakomeje ati “Tujya tugira ibibazo, rimwe na rimwe hari nubwo twagiye tutaboneka mu marushanwa ategurwa ku rwego mpuzamahanga nka CECAFA n’andi. Haza iby’abakuru ukajyayo ariko abatarageza ku myaka 17, 15 byo ntuboneke. Mu by’ukuri tuba dusa n’aho tugenda macuri. Niba dushaka kugira umupira w’amaguru uteye imbere, dukwiye gushyira imbaraga hasi.’’
Yavuze ko nubwo n’ibikorwa hejuru bidahagije ariko ibiteza imbere abakiri bato bikwiye guhabwa umwihariko.
Nizeyimana kandi yavuze ko imwe mu mbogamizi ibagonga ijyanye no kuba abakiri bato batabona abakinnyi bigiraho cyane ababigize umwuga.
Ati “Hari umubare w’abakinnyi bake bakina ku rwego mpuzamahanga, rimwe na rimwe iyo n’abana bacu tubahugura cyangwa tubashishikariza iterambere ryimbitse muri ruhago, tubura abo tubereka nk’ibyitegererezo mu gihugu.’’
– Hari abazinukwa ruhago kubera ‘akavuyo n’ibitutsi’ bibamo
Umupira w’amaguru kimwe n’izindi nzego ntiwakwihaza utarimo ukuboko kw’abikorera.
Nizeyimana yagaragaje ko mu Rwanda “abikorera bakiri bake muri ruhago’’ kandi mu bindi bihugu ari bo bayiteza imbere.
Yasabiye abo guhabwa umwihariko no gushimirwa kuko batanga ubufasha nyamara nta yindi nyungu rimwe na rimwe bategereje.
Ati “Ikintu [igikorwa] cyo gufasha nk’icya miliyoni 10 Frw kitarimo inyungu iyo kigeze kuri Twitter abantu baragishima, ukaba umuntu udasanzwe.’’
Yavuze ko ibi bidakorwa ku bari mu mupira w’amaguru ahubwo bo babwirwa amagambo ashobora gutuma bawuzinukwa burundu.
Ati “Usanga hari umuntu utanga nka miliyoni 200 Frw mu ikipe atanagamije inyungu zindi, ari ugufasha n’urukundo, uwo hari igihe ahura n’ibibazo ugasanga baramuvuga nabi, agashaka no kubivamo. Ku buryo ushobora no kuganira n’abacuruzi bakakubwira bati, ibintu byanyu birimo akavuyo n’ibitutsi sinabizamo.’’
– Ikibuga gikwiye gufatwa nka laboratwari ku ishuri
Mu mashuri yo mu Rwanda hakinwa imikino itandukanye irimo na ruhago. Mu bigo 5144 hari ibibuga 1102 bikinirwaho umupira w’amaguru.
Yasabye ko amashuri nk’ahantu hatanga abakinnyi bikwiye ko mu bintu asabwa mbere yo gushingwa hajyamo n’ikibuga cyo gukiniraho.
Ati “Turifuza ko mu byo ishuri rigomba kuba ryujuje ngo rihabwe uburenganzira hazamo n’ikibuga. Nka kuriya kwa laboratwari. Niba twemera ko siporo igira akamaro mu myigire y’umwana, ntidufate ikibuga nk’ikintu kidashoboka, hari ibigaragara ko natwe tutaba twashyizemo imbaraga za ngombwa.’’
FERWAFA yashyizeho gahunda yo gushyiraho abatoza mu Karere ndetse amashuri afite abatoza bashaka guhugurwa yemeye kuyafasha.
– Yajoye imisifurire, agaragaza icyuho mu bumenyi
Mu bihe bitandukanye, FERWAFA yumvikanamo amakosa atandukanye arimo ashingiye ku bibazo by’imiyoborere, imisifurire n’ibindi.
Nizeyimana yavuze ko hari komisiyo zitandukanye zikurikirana ibibazo bitandukanye ariko hari aho zitarenga.
Ati “Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bagira uburyo bwinshi, bwatuma bamenya amakuru y’ibyabaye neza bakoresheje amategeko. Twe abakozi bacu, ntabwo baba babyemerewe rimwe na rimwe, nubwo bushobozi ntibaba babufite. Turagerageza ndetse ndashimira izo nzego ko zidufasha zigakurikirana.’’
Yasobanuye ko nko ku bibazo by’imisifurire ntaho bitaba ku Isi kuko hose usanga abafana bivovota.
Yakomeje ati “Ingamba dushyiraho cyangwa twitegura gushyiraho mu guhangana n’ikibazo cy’imisifurire, icya mbere ni ukubahugura kuko hari ibyinshi biterwa n’ubumenyi buke.’’
Yavuze ko icya kabiri kijyanye no gushyiraho ikoranabuhanga ry’amashusho yifashishwa mu misifurire, VAR.
Ati “Gusa kijyana n’amikoro. Bisaba ibikorwaremezo. Duhereye ku mikoranire dufitanye na federasiyo zimwe na zimwe, hari abemera kudufasha, bakaduha ibikoresho bya VAR [byakoreshwa ahantu hatatu], bakaba banahugura n’abasifuzi bacu, ariko nk’uko mubizi tugira shampiyona ibera henshi, haba hagiyemo kubogama kandi ntitubyemererwa. Biba bisaba ko hose tubikora. Tuzagerageza kubikora dufatanyije n’abandi ariko ubu ntabwo twabyuzuza.’’
Nizeyimana kandi yasobanuye ko mu gukemura ikibazo cy’imisifurire bikwiye kuzamura umushahara utangwa.
Ati “Burya nta mushahara urenga ruswa. Turagerageza kugira ngo nibura umuntu ufite ubwoba bwo kuzatakaza ayo mafaranga make aboneka buri gihe, we azatinye gufata iyo ruswa akenshi iba irenga ayo tumuhemba.’’
– Itoroshi ku bayobozi “batanga amanota ku ncuti zabo”
Iyo Shampiyona y’u Rwanda igana ku musozo, hakunze kumvikana inkuru zishingiye ku makipe aharirana, agaha andi amanota, iyo yavuye mu myanya mibi ishobora kuyashyira mu kaga ko kumanuka.
Nizeyimana yavuze ko iki kibazo kivugwa kandi gikwiye kuvugutirwa umuti.
Ati “Biravugwa ko abayobozi bashobora kujya hamwe bakaganira, bagasangira icyayi, bakavuga bati ‘wampaye’ amanota atatu ko mfite ibibazo. Sinkeka ko bihari cyane mu buryo bukabije ariko ni ibyacu dukwiye kubiganiraho, ikigaragaye cyabona ibimenyetso tukagikurikirana ndetse n’ikipe yabigiramo uruhare tukayihana n’ibihano tukabitanga dukurikije amategeko.’’
Ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori
Nizeyimana Mugabo Olivier yavuze ko muri rusange siporo y’abari n’abategarugori itaratera imbere nk’iya basaza babo. Usibye ubuke bwabo hari n’ibibazo by’ihohoterwa bigarukwaho.
Ati “Ku bijyanye n’ihohoterwa dukeneye imbaraga nyinshi z’inzego zibizobereye mu gukora iperereza no kurwanya ibyo bintu ndetse n’ibihano birenze ibyo twe dufitiye ubushobozi bwo gutanga.’’
Ibi bibazo ni bimwe mu byo Nizeyimana yakomojeho ariko yabisize nk’umurage k’uzamusimbura muri FERWAFA.
Biteganyijwe ko Inama y’Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA izaba ku wa 24 Kamena 2023 ari yo izatorerwamo Perezida mushya wa FERWAFA. Izanuzurizwamo imyanya ya Komite Nyobozi y’abakomiseri barimo ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine na Habiyakare Chantal ushinzwe Umutungo beguye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!