Kugeza ubu nta cyemezo cyari cyatangazwa ku mikino yagombaga kuba hagati mu cyumweru ndetse n’iyo mu mpera z’icyumweru gitaha. Imikino kandi yanahagaritswe muri shampiyona ya Ecosse,
Nyuma yo gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, amakipe menshi yo muri ubu bwami yagaragaje gushengurwa n’agahinda ku kubura uyu muyobozi.
Abanyamuryango ba Premier League bicaye ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo bahe cyubahiro umwamikazi wabo.
Mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022, aba banyamuryango bavuze ko umwe mu myanzuro yafatiwemo ivuga ko imikino yari iteganyijwe kuba itakibaye kubera icyo kibazo.
Ati “Mu rwego rwo kunamira no gutanga umusanzu wacu ndetse n’ikimenyetso cyo kumwubaha, imikino ikurikiraho mu mpera z’iki cyumweru no kuwa mbere irasubitswe. Ibindi byemezo birebana n’igihe iyi mikino izakinirwa bizasohoka mu gihe icyunamo cyarangiye.”
Amategeko y’ubwami bw’u Bwongereza ntagaragaza neza ihame ryo gufunga imikino by’agateganyo mu gihe umwami cyangwa umwamikazi yaba atanze. Gusa amakipe yo ubwayo yumvikana hagati yayo n’amashyirahamwe abarizwamo, bagafata umwanzuro mu bihe bikomeye igihugu kiba kirimo.
Uretse imikino y’umupira w’amaguru, amasiganwa ya St Leger horse racing abera Doncaster Bwongereza na yo azakinwa ku cyumweru aho kuba kuwa Gatandatu.
Undi mukino wasubitswe n’umukino wa Cricket wagombaga kuzahuza igihugu cy’u Bwongereza na Afurika y’Epfo.
Harakibazwa kandi niba isiganwa rya F1 Italian Grand Prix ryo rizakomeza. Bimwe mu bihugu byitabira iri siganwa bifite aho bihuriye n’Ubwami bw’u Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!