Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino wa gatatu mu Itsinda A ry’iri rushanwa rya ‘CAF Women’s Champions League CECAFA’, undi ubera ku kibuga cya FERWAFA.
Uyu wari umukino wo gupfa no gukira, kuko Rayon Sports WFC yasabwaga gutsinda Yei Joint Stars kugira ngo yizere kuzamuka, dore ko yatsinze umukino umwe muri ibiri yari imaze gukina.
Ukwinkunda Jeanette yatsindiye Rayon Sports WFC igitego ku munota wa 48, ariko ku munota wa 81 Moureen Nankinga aracyishyura, gifasha ikipe yo muri Sudani y’Epfo guhita iyobora itsinda n’amnota arindwi kuko yanganyije igitego 1-1, yaratsinze imikino ibiri iheruka.
Kunganya kwa Rayon Sports kwatumye iva mu irushanwa kubera amategeko y’irushanwa avuga ko iri tsinda ryarimo amakipe ane, mu kureba ikipe ya kabiri yitwaye neza bizabarwa Rayon Sports imaze gukurwaho amanota yabonye ku ikipe ya nyuma, ari yo Danden yatsinze ibitego 3-0.
Iyi kipe yo mu Rwanda yagize amanota atanu, yahise isigarana abiri, biyishyira inyuma y’andi makipe ya kabiri kabone nubwo yaba yatsinzwe.
Gusa bivugwa ko iri tegeko rishobora guhinduka, hanyuma Rayon Sports ikabona kubona andi mahirwe yo kuba yazamuka muri ½, ariko bigaterwa n’uko byaba byagenze mu mikino yo mu Itsinda B n’Itsinda C.
Mu mwaka ushize wa 2025, Rayon Sports WFC yagarukiye ku mukino wa nyuma, ndetse icyo gihe yari ifitemo abakinnyi bakinnye CECAFA eshatu ziheruka bakinaga iri rushanwa.
Abo ni Emerence Niyonshuti, Ndakimana Angeline, Ukwinkunda Jeannette, Mukantaganira Joselyne na Muhoza Angelique.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!