00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Ufitinema wakize kanseri, abifashijwemo na leta

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 April 2025 saa 10:08
Yasuwe :

Ufitinema Clotilde wakiniye amakipe y’Abagore muri Shampiyona n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakize kanseri y’umusokoro, nyuma gufashwa na Minisiteri ya Siporo, iy’Ubuzima na FERWAFA kujya kwivuriza mu Buhinde.

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe arimo ES Mutunda na Bugesera WFC yageze mu Rwanda nyuma yo kumara amezi atandatu mu Buhinde aho yagiye kwivuriza.

Ubwo yageraga mu Rwanda, Ufitinema yashimye abamufashije bose, anashima Imana ko yagarutse mu gihugu cye yigenza, cyane ko yagiherukagamo ari indembe.

Ati “Ndashima Imana cyane, nagiye meze nabi ariko ngarutse nigenza n’amaguru yanjye. Ibaze umuntu urwaye kanseri y’amaraso uheruka kuyahabwa mu Ukuboza 2024, meze neza mu buryo buhambaye.”

Ufitinema avuga ko uburwayi bwe bwatangiye mu 2022, ubwo yabyaraga akaza kuva amaraso menshi cyane. Nyuma yakomeje kugubwa nabi yivuza mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Yakomeje kwivuza agera muri CHUK no mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho baje gutahura ko arwaye kanseri yo mu maraso iboneka mu musokoro bityo agomba kwivuriza mu Buhinde.

Kuko nta bushobozi yari afite yatangiye gutabarizwa n’umurenge atuyemo ndetse akorana n’ikiganiro na B&B FM Kigali, inkuru ye igera kuri Minisiteri ya Siporo n’iy’ubuzima ziyemeza kumufasha.

Izi nzego zaramufashije hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ajyanwa mu Buhinde na musaza we wagombaga kumuha umusokoro.

Ufitinema yakiniye amakipe atandukanye ahereye mu mashuri abanza, nyuma akomereza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, muri ES Mutunda WFC mu 2013 kugeza 2018, mu 2019 ajya muri Bugesera WFC nyuma ariko asubira muri ES Mutunda yahozemo anakinira igihe kirekire mbere yo kurwara.

Yahagarariye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu marushanwa ya CACAFA ya 2018, atozwa na Kayiranga Baptiste.

Andi marushanwa yakinnye arimo ay’Imirenge Kagame Cup by’umwihariko Umurenge wa Shyogwe, Mamba, Rusatira na Nyarubaka.

Ufitinema Clotilde yakize kanseri nyuma yo kujya kwivuriza mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .