Ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ni bwo uyu mugabo yageze mu Rwanda, mbere y’uko ku nshuro ya gatatu habera inama yiga ku ishoramari muri siporo, izitabirwa n’aba-sportifs batandukanye, kuva tariki ya 10 n’iya 11 Nzeri.
Akigera mu Rwanda yagaragaje imbamutima ze, zirimo guharanira iterambere rya Afurika.
Ati “Ndi kumva nkomeye, ndi kwiyumva nk’uri mu rugo. Si ubwa mbere ngeze hano, kuko ni ahantu nezezwa no kuhagera. Aya mahirwe nongeye kugira yo kuhagera azatuma menya neza Umujyi wa Kigali ndetse n’amateka y’igihugu muri rusange.”
“Turi hano kandi kugira ngo dutange umusanzu wacu mu iterambere ry’iki gihugu na Afurika. Ni iby’agaciro rero kuba ndi hano.”
Mu bitabira iyi nama haba harimo abanyabigwi mu mupira. Muri uyu mwaka Pape Thiaw ni umwe mu bazatanga ikiganiro, akaba azitabira nyuma y’uko atandukanye na Les Lions de la Teranga.
Yavuye muri iyi kipe muri Nyakanga 2026, nyuma y’uko asezerewe muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, nubwo umubano we n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal wari waramaze kuzamo agatotsi.
Uyu mugabo w’imyaka 45 yabaye umwe mu bakinnyi beza b’Abanyafurika bakiniye amakipe y’i Burayi, dore ko yakiniye arimo Saint-Étienne, Strasbourg, Dynamo Moscow, Metz na Deportivo Alavés.
Yatangiye gutoza ahereye muri ASC Niarry Tally yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sénégal, ahabwa akazi mu Ikipe y’Abato ya Sénégal mbere yo gusimbura kuba umwungiriza wa Aliou Cissé kugeza amusimbuye.
Uyu mutoza ufite impamyabumenyi ya UEFA A na CAF A, yakinnye imikino 29, atsindamo 19, anganya ine, atsindwa itandatu, anayihesha Igikombe cya Afurika cya 2025.
Gusa ntabwo umwanzuro urafatwa neza kuri iki gikombe, kubera amakosa yakozwe ku mukino wa nyuma wabahuje na Maroc, ariko kwikura mu kibuga kwa Sénégal. Icyemezo ntakuka kizafatwa mu Ukwakira 2026.
Yasimbuwe na Patrick Vieira muri Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!