Iyi myitozo yabaye ku wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2024 kuri Tapis Rouge. Yitabiriwe n’abahoze bakinira Amavubi bahuriye mu muryango witwa Former Amavubi Players Association.
Abo barimo Jimmy Gatete, Nshimiyimana Eric, Murangwa Eugène, Thierry Hitimana, Sembagare Jean Chrysostome (wari umusifuzi), Mateso Jean de Dieu, Rucogoza Aimable uzwi nka Mambo, Achraf Kadubiri n’abandi.
Nyuma yo kongera guhurira mu kibuga na bagenzi be, Gatete yatangaje ko ari iby’agaciro gakomeye mu gihe banakomeje kwitegura n’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujije.
Yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane kongera gukina n’abo twahoze dukinana twagiranye ibihe byiza. Kugeza ubu buri wese ari kwitegura ku giti cye nk’aha n’abandi bari ahatandukanye. Nyuma tuzahurira inaha twitegurire hamwe.”
Murangwa Eugène uyobora umuryango w’abahoze bakinira Amavubi, yagarutse ku ntego zawo.
Ati “Washyizweho mu rwego rwo gushaka uko twegerana kuko bifasha abantu kugira icyo bakora bityo bikanadufasha kungurana ibitekerezo no gutanga umusanzu mu kubaka ruhago y’u Rwanda.”
Abajijwe niba uyu muryango hari uburyo ukorana n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Murangwa yavuze ko ibiganiro byatangiye.
Ati “Nta mikoranire ifatika turagirana ariko ibiganiro byo byabayeho. Si bo gusa kuko tunakorana n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri. Premier League yo si ibiganiro gusa kuko dufasha mu gutoranya umukinnyi n’abatoza beza b’ukwezi mu bihembo itanga.”
Yasoje avuga ko ibikorwa byose barimo muri iyi minsi birikujyana no kwitegura Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera i Kigali muri Nzeri 2024.
Ati “Kugeza ubu tunakomeje kwitegura igikorwa dufite cy’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho tuzakira muri Nzeri aho mu bijyanye n’imitegurire n’ibindi bitandukanye birimbanyije.”
Ikiragano cy’aba bakinnyi gifatwa nk’icya mbere u Rwanda rwagize muri ruhago kuko aricyo cyabashije gukina Igikombe cya Afurika mu 2004, ibituma kigirirwa urukundo rwinshi n’Abanyarwanda benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!