00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri AEL Limassol yo muri Cyprus

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 July 2024 saa 01:31
Yasuwe :

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) wakiniraga AS FAR Rabat yo muri Maroc yerekeje muri AEL Limassol yo muri Cyprus.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, ni bwo AEL Limassol yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo ivuga ko yabonye umukinnyi mushya.

Uyu mukinnyi ni myugariro w’ibumoso, wamaze imyaka itanu muri APR FC, akerekeza muri FAR Rabat (ASFAR) yo mu cyiciro cya Mbere muri Maroc mu 2021, aho yari amaze imyaka itatu.

Mu minsi ye ya nyuma muri iyi kipe ntabwo yakunze kubona umwanya uhagije wo gukina gusa amahirwe make yabonaga yayabyazaga umusaruro kugira ngo arebe ko hari indi kipe yamubenguka.

Uyu mukinnyi ari mu bafashije iyi kipe kwegukana Igikombe cya Shampiyona muri Maroc cya 2022/23 mu gihe yagiherukaga mu 2007/08.

Nyuma yo gusoza amasezerano AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Cyprus yaramubengutse ndetse iranamuganiriza itangaza ko yamusinyisha imyaka ibiri ariko “Amasezerano agomba kubahirizwa igihe yatsinda ibizamini by’ubuzima.”

AEL Limassol ni imwe mu makipe azamura urwego rw’abakinnyi dore ko iherutse gufasha Umunya-Gabon Shavy Babicka wanyuze muri Kiyovu Sports kugera muri Toulouse Football Club yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa.

Iyi kipe kandi yigeze kunyuramo Umunyarwanda Edwin Ouon nubwo atigeze akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imikino myinshi.

Usibye APR FC, Imanishimwe w’imyaka 29 yabaye umukinnyi wo mu bwugarizi bwa Rayon Sports.

Imanishimwe Emmanuel ni umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages