Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Mata 2024, kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wabahuje ariko ntibyagendekera neza iyi kipe iri mu maboko ya Polisi y’u Rwanda yatsinzwe ibitego 2-1.
Police FC ni imwe mu makipe yatangiye neza umwaka w’imikino by’umwihariko muri Shampiyona ndetse irangiza imikino ibanza idatsinzwe umukino n’umwe muri 15.
Hari abatangiye kuyitwerera igikombe ariko birangira amaso yerekeje ku cy’amahoro nacyo kirimo imibare myinshi kuko igomba guhura na Bugesera FC yakuyemo Rayon Sports.
Iyi kipe bizakina byabanje guhurira mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 28 wiswe uwo gusuzuma neza uko uwa nyuma bizahuriraho uzaba umeze.
Bisengimana Justin aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ibyavuye mu mukino ubanza ntaho bihuriye n’ibizaba tariki ya 1 Gicurasi 2024.
Yagize ati “Twifuzaga gutsinda umukino kandi twatangiye neza ariko byanze, uyu wari umunsi wa Bugesera FC. Iradutsinze ku munota wa nyuma ariko birasanzwe ko iyo ukoze ikosa muri ruhago mugenzi wawe aribyaza umusaruro.”
“Iminsi yose ntihora ari ku Cyumweru, reka dutegereze umunsi n’ugera [w’Igikombe cy’Amahoro] ko ayo mateka muvuga azisubiramo cyangwa Imana igakora ibindi bitajyanye n’ibyo mutekereza.”
Kuba abakinnyi baba bakinnye bizigama, Bisengimana yavuze ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko “uwabitekereza atyo yaba yibeshye kuko abakinnyi bose bari mu mukino mu buryo bushoboka bitewe n’uko twashakaga gutsinda.”
Police FC yatsinze imikino ine muri 14 imaze guhuriramo na Bugesera FC , mu gihe iyindi yose yayitsinzwe ndetse nta n’umwe zombi zirabasha kunganya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!