Manchester City ntiyigeze itangaza byinshi ku bijyanye n’uburyo Ilkay Gündoğan amerewe, ahubwo yavuze ko “Buri wese mu ikipe yifurije Ilkay gukira vuba.”
Gündoğan agomba kwishyira mu kato k’iminsi 10 nk’uko amabwiriza ya guverinoma y’u Bwongereza abivuga.
Kwandura icyorezo cya Coronavirus bivuze ko kandi uyu mukinnyi asiba umukino wa mbere wa Shampiyona ikipe ya Manchester City yakirwamo na Wolves kuri uyu wa Mbere.
Ilkay Gündoğan ashobora gusiba kandi umukino ikipe ye izahuramo na Bournemouth ku wa Kane muri Carabao Cup ndetse n’uwo izahuramo na Leicester City ku Cyumweru.
Uyu mukinnyi ukomoka mu Budage, ni uwa gatatu wa Manchester City wanduye Coronavirus nyuma ya Riyad Mahrez ukina asatira izamu na myugariro Aymeric Laporte.
Aba bombi batangiye imyitozo mu cyumweru gishize, ariko umutoza Pep Guardiola yavuze ko Mahrez ari we wenyine wabonetse uri mu bazakina umukino wa Wolves.
Gündoğan w’imyaka 29 asanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga muri Manchester City ndetse yagaragaye mu mikino 49 mu mwaka ushize w’imikino mu gihe mu mwaka wawubanjirije yari yayifashije kwegukana ibikombe bitatu.
Yaherukaga kubanza mu kibuga mu mikino ibiri ikipe y’u Budage yakinnye muri UEFA Nations League, aho yanganyije igitego 1-1 na Espagne n’u Busuwisi, atsinda igitego mu uheruka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!