Ni umupira wihariye wakorewe irushanwa, aho izina ryawo n’amabara yawo asobanura ibihugu bitatu byakiriye irushanwa, ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, uyu mupira wakoze akazi kawo k’ikoranabuhanga ryihariye wakoranywe, usiga benshi mu rujijo.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 14 w’inyongera kuri 90, Croatia yatsinze igitego cyashyizwemo na Joško Gvardiol, ariko nyuma y’amashusho ya VAR, umusifuzi w’umukino Espen Eskås avuga ko habayemo kurarira.
Umupira wavuye kuri Mario Pašalić, ugeze mu rubuga rw’amahina abakinnyi barasimbuka, Igor Matanović wa asa n’uwukozeho ariko ntiyawuhamya, urakomeza ugera kuri Joško Gvardiol wawushyize mu izamu.
Amashusho yose yafashwe ku kibuga ntabwo agaragaza neza niba Igor Matanović yakoze ku mupira cyangwa atawukozeho, gusa abasesenguzi bose bagahuriza ku kuba atawukozeho.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryasobanuye ko ubwo Pašalić yarekuraga umupira, Gvardiol atari yaraririye, ariko ikoranabuhanga rikoranywe n’uyu mupira, rigaragaza ko wabanje gukorwaho na nimero 20 wa Croatia, Matanović, ari cyo cyatumye hemezwa ko mugenzi we yaraririye.
Uyu mupira ukoranywe ikoranabuhanga rizwi nka ‘Inertial Measurement Unit- IMU’, rituma hamenyekana ikintu cyose cyangwa umuntu wese uwukozeho.
Buri mukinnyi wese mu bagera kuri 1.248 bitabiriye Igikombe cy’Isi, yanyujijwe mu byuma bipima umubiri we, kugira ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), rijye ryifashishwa mu guhuza umukinnyi n’uyu mupira.
Ushobora kandi kwifashishwa mu kumenya uwawukozeho n’ukuboko, uwakoreye undi ikosa cyangwa uwawurengeje, kugira ngo hatangwe koruneri cyangwa ikurweho.
Amakuru y’iri koranabuhanga ahita atangwa byihuse ku bari ku ikoranabuhanga rya VAR, bagahita bamenyesha umusifuzi uri mu kibuga hagati kugira ngo afate umwanzuro ukwiriye.
Kugira ngo imikorere yawo igende neza, ugomba kubanza gushyirwamo umuriro mbere ya buri mukino, kugira ngo utaza kugira ikibazo cyo kudakora akazi wagenewe.
ALERTE : Le joueur croate n'a pas touché le ballon et le but de la Croatie aurait dû être valable.
L'un des plus grands vol de l'histoire du football. pic.twitter.com/L9ExvPaPzh
— Messiah Yaniss 🇨🇵🇩🇿🇸🇳 (@MessiahYaniss16) July 3, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!