William Togui w’imyaka 29, ni umukinnyi wa APR FC kuva muri Nyakanga 2025 aho yayigezemo aheruka muri Ankara Keçiörengücü SK yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi ashinjwa n’Ikipe ya Gifu FC yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Buyapani kutubahiriza amasezerano bagiranye aho yari yumvikanye na yo kuzayikinira.
Ubwo uyu Munya-Côte d’Ivoire yasinyiraga APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize, nta kipe yari afite dore ko yari amaze amezi make atandukanye na Ankara Keçiörengücü SK habayeho gusesa amasezerano kw’impande zombi muri Mutarama 2025.
IGIHE yagerageje kuvugisha uyu mukinnyi ariko ntibyakunda.
Ku rundi ruhande, Chairman w’Agateganyo wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo bakizi ariko nta shingiro gifite kuko umukinnyi atangira kubakinira yari yujuje ibisabwa.
Ati "Birahari ariko twabonye ari nk’ubutekamutwe bwo gushaka kurya umukinnyi amafaranga. Abaye afite ikibazo ntabwo yaba yaradukiniye mu mwaka w’imikino ushize kuko twamusinyishije dufite ITC [International Transfer Certificate] ye twakuye muri Turikiya. Ni ibintu biba byumvikana."
Togui yafashije APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2025/26 aho yatsinzemo ibitego umunani. Ibindi bikombe yatwaranye na yo mu mwaka wa mbere ni Igikombe cy’Amahoro na FERWAFA Super Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!