00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’u Busuwusi yerekeje muri Amerika idafite Embolo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2026 saa 06:00
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi izakina Igikombe cy’Isi cya 2026, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika idafite rutahizamu Breel Embolo kubera ikibazo cy’ibyangombwa byo kwinjira muri Amerika bigisuzumwa.

Ikibazo uyu mukinnyi yagize gifite aho gihuriye n’umwanzuro wafashwe n’urukiko rwo mu Busuwisi ku bushyamirane yagaragayemo i Basel mu 2018.

Embolo w’imyaka 29, watsinze ibitego 23 mu mikino 85 amaze gukinira igihugu cye yahagarariye mu Gikombe cy’Isi cya 2018 n’icya 2022, yasubikiwe kwishyura amande mu 2023.

Muri Mata, itangazamakuru ryo mu Busuwisi ryatangaje ko uyu mukinnyi wa Stade Rennais mu Bufaransa yanze kujuririra uwo mwanzuro, bituma icyemezo cyafashwe mbere kiba ntakuka.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Busuwisi ryatangaje ko atabashije kujyana na bagenzi be muri Amerika kuko atarabona ibyangombwa aho ubusabe bwe bugisuzumwa.

Ryongeyeho riti “Turi kuvugana n’inzego bireba ndetse twizeye ko Breel asanga abandi uyu munsi cyangwa ejo kugira ngo bakomezanye imyiteguro.”

Embolo yemerewe kwinjira muri Amerika muri Kamena 2025 ubwo u Busuwisi bwakinaga na Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, kuri konti y’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi hashyizweho ifoto igaragaza abakinnyi bari mu ndege, ikurikizwa amagambo agira ati “Umwanya umwe nta muntu uwurimo ariko si by’igihe kirekire. Tubonane vuba Breel Embolo.”

U Busuwisi buzatangira imikino yo mu Itsinda B buhura na Qatar tariki ya 13 Kamena, bukurikizeho Bosnie-Herzégovine na Canada yakiriye irushanwa.

Breel Embolo ntiyajyanye na bagenzi be muri Amerika kubera ikibazo cy'ibyangombwa
Embolo yakinnye Igikombe cy'Isi cya 2018 n'icya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages