Akenshi, amakipe yose yo mu Rwanda asinyana n’abakinnyi amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino, aho kuba igihe yatangiriye.
Kuri ubu, uwo mwaka w’imikino wamaze gushyirwaho akadomo ndetse benshi batangiye gutekereza ku mwaka mushya uzatangira mu mezi abiri n’igice ari imbere.
Nubwo bimeze gutyo, hari abakinnyi benshi basoje amasezerano mu makipe bari basanzwemo, ku buryo bari ku isoko aho bashobora kuguma aho bari basanzwe cyangwa bakerekeza mu yandi.
Ikipe y’abanyamakuru ba Siporo kuri IGIHE yatoranyije 11 beza muri bo, kuri buri mwanya, kuri ubu badafite amakipe nyuma yo gusoza amasezerano.
Khadime Ndiaye- Rayon Sports
Umunya-Sénégal wari umaze amezi atanu mu izamu rya Rayon Sports, yari yasinye amasezerano y’igihe gito yarangiranye n’uyu mwaka w’imikino.
Yigaragaje mu mikino ya mbere yakiniye iyi kipe akiyigeramo muri Mutarama ndetse muri Werurwe na Mata havugwaga ko ashobora kuzongerwa amasezerano.
Gusa, Ndiaye yabaye nk’usubiye inyuma gato muri Gicurasi ndetse umwaka w’imikino warangiye hari amakuru amwerekeza muri Police FC.

Omborenga Fitina- APR FC
Uwigeze kuba Kapiteni wa APR FC mu ntangiriro z’uyu mwaka, akamburwa igitambaro mu mpera z’Ukuboza kubera imyitwarire mibi, kuri ubu asoje amasezerano.
Omborenga Fitina ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, ari mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuva mu 2017 ndetse hari amakuru avuga ko yatangiye ibiganiro byo kuguma muri iyi kipe.

Ishimwe Christian- APR FC
Nyuma y’imyaka ibiri avuye muri AS Kigali, Ishimwe Christian na we yageze ku mpera z’amasezerano yari afite muri APR FC.
Nubwo hari amakuru yamwerekezaga muri Azam FC yo muri Tanzania, byitezwe ko uyu mukinnyi w’inyuma ibumoso azongera amasezerano mu Ikipe y’Ingabo.

Niyigena Clément- APR FC
Umwe mu bakinnyi beza bo mu mutima w’ubwugarizi mu mwaka w’imikino ushize.
Kimwe na bagenzi be, Niyigena na we wifujwe muri Tanzania, yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano muri APR FC.

Nsabimana Aimable- Rayon Sports
Nsabimana Aimable yasoje amasezerano y’umwaka umwe yari yasinyiye Gikundiro nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.
Ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina kugeza ubwo Rwatubyaye Abdul yari asubiye i Burayi, nubwo na nyuma yaho yongeye akavunika.

Mugiraneza Froduard- Kiyovu Sports
Mugiraneza Frodouard yasoje umwaka w’imikino wa 2023/24 ari we Kapiteni wa Kiyovu Sports nyuma y’ibihano byafatiwe Niyonzima Olivier ‘Seif’ yari yungirije.
Mu myaka itarenze ine amaze yigaragaza mu Cyiciro cya Mbere, ni umwe mu bakinnyi beza ndetse hari amakuru avuga ko yifujwe na APR FC nubwo we yayamaganiye kure.

Niyonzima Olivier ‘Seif’- Kiyovu Sports
Uwahoze ari Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima ‘Seif’ yasoje amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye n’Urucaca.
Amahirwe menshi ni uko uyu mukinnyi atazakomezanya n’iyi kipe yamushinje imyitwarire mibi no kugumura bagenzi be kubera kudahembwa, ndetse amakuru menshi amwerekeza muri Rayon Sports yigeze gukinira.

Hakizimana Muhadjiri- Police FC
Hakizimana Muhadjiri uri mu Banyarwanda bake batsinze ibitego byinshi [icyenda] muri Shampiyona y’uyu mwaka, na we asoje amasezerano.
Mbere y’uko umwaka w’imikino urangira, hari amakuru yamwerekezaga muri Rayon Sports ariko nyuma yo guhesha Police FC Igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup ya 2024/25, byitezwe ko azaguma muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano cyangwa agasubira gukina hanze.

Muhire Kevin- Rayon Sports
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yasoje amasezerano muri iyi kipe yanze gutererana muri Mutarama nubwo byashobokaga ko yayisohokamo.
Amakuru avuga ko n’ubu amaso ayahanze kujya gukina hanze, ariko yasabye ko niba yifuzwa muri Gikundiro, yahabwa atari munsi ya miliyoni 40 Frw agakomeza gukinira iyi kipe akunda.

Solomon Adeyinka- Musanze FC
Umwe mu bakinnyi bafashije Musanze FC kugira umwaka mwiza w’imikino, ikaba iya gatatu muri Shampiyona, Solomon Adeyinka, asoje amasezerano.
Adeyinka yihariye ko ashobora gukina impande zombi z’ubusatirizi kandi neza.

Gédéon Bendeka- Etincelles FC
Rutahizamu w’Umunye-Congo Bendeka watsinze 13, arushwa bibiri na Victor Mbaoma na Ani Elijah bashoje bayoboye, na we asoje amasezerano.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!