Ibi ni bimwe mu byemerejwe mu Nama Idasanwe ya Komite Nyobozi ya FERWAFA, yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ishyiraho amabwiriza y’irushanwa n’ibihembo by’iri rushanwa.
Inama yemeje miliyoni 40 Frw avuye kuri miliyoni 20 Frw yahawe ikipe yaryegukanye mu mwaka ushize wa 2025, naho ku ikipe ya kabiri ava kuri miliyoni 10 Frw agera kuri miliyoni 20 Frw.
Amakipe ane ni yo azahatanira iki gikombe. Ayo ni Mukura VS izahura na Kiyovu Sports na Rayon Sports izisobanura na Police FC.
Imikino ya ½ cy’iri rushanwa izaba ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, habanze uwa Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports & Loisirs, hakurikireho uwa Rayon Sports na Police FC.
Umukino wa nyuma n’umuhango wo gutanga igikombe bizaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizakinwa nta kipe irimo yatwaye ibikombe bibiri bikinirwa, ari byo shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, kuko APR FC yabitwaye byombi yatumiwe ariko ntiyitabire kubera impamvu nyinshi zirimo n’impinduka zakozwe mu buryo bushya bwo kurikina, ari na yo mpamvu umwanya wayo wahawe ikipe yo mu Karere ka Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!