IGIHE ni yo yabaye iya mbere mu gutangaza amakuru avuga ko Bugesera igeze kure ibiganiro n’abafatanyabikorwa babiri aho bari bayibwiye ko niramuka itamanutse mu cyiciro cya kabiri bazahita bashyira umukono ku masezerano.
Nyuma y’aho iyi kipe itsindiye Etoile de L’Est igashimangira kuguma mu cya mbere, Perezida wayo Gahigi Jean Claude akaba yadutangarije ko ibiganiro bigeze kure n’aba bafatanyabikorwa aho mu minsi mike baba babatangaje.
Yagize ati: Ni byo tumaze iminsi tuvugana n’abafatanyabikorwa bazajya batwishyurira imishahara ndetse n’amafaranga yo kugura abakinnyi (recrutement). Ibiganiro kuri ubu bisa nk’ibyarangiye… bigeze nko kuri 80% mu minsi mike tuzabereka abakunzi b’imikino.
Amakuru IGIHE ifite ni uko umufatanyabikorwa umwe muri abo babiri ari Ikigo cyo muri Denmark gikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho biyemeje gutangiza ishuri rya ruhago ndetse bagatanga n’amafaranga uri Bugesera.
Aba bakaba barageze muri iyi kipe bigizwemo uruhare runini na Minisiteri ya Sports yabo muri gahunda yayo gushyigikira umupira w’amaguru, aho amakipe ya Etincelles na Gicumbi ashobora gukurikira mu kubona abaterankunga bazayashyigikira.
Ikipe ya Bugesera ni umwe mu zagize ibibazo by’amikoro muri uyu mwaka aho yigeze kumara atanu idahemba abakinnyi n’abakozi, ikintu ku bw’umutoza Haringingo Francis ngo byatumye bitwara nabi muri shampiyona bakagera ku munsi wanyuma bakibarizwa mu makipe yamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Biteganyijwe ko Bugesera nimara kwemeza aba bafatanyabikorwa izaba iri mu makipe afite ubushobozi buhagije mu Rwanda ho ingengo y’imari yayo izagera kuri Miliyoni zirenga Magana atandatu.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!