00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga cya Kimisagara cyazamukiyeho abakinnyi benshi cyashyizwemo ’tapis’ (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 April 2024 saa 12:17
Yasuwe :

Imirimo yo kuvugurura ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Maison des Jeune Kimisagara iri kugana ku musozo aho biteganyijwe ko mu ntangiriro za Gicurasi kizaba cyongeye gukoreshwa.

Ivugururwa ry’iki kibuga ni kimwe mu bigize umushinga wiswe ‘Mpazi’ ugamije kuvugurura imiturire mu Murenge wa Gitega wo mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2023, aho nyuma y’umwaka imirimo yo kuvugurura ikibuga cya ruhago iri kugana ku musozo.

Ubwo IGIHE yasuraga iki kibuga, yasanze igeze kure kuko ‘tapis’ yamaze gushyirwa mu kibuga igisigaye ari amazamu gusa.

Ni mu gihe amatara azifashishwa mu gukina ni mugoroba yo yamaze gushyirwaho. Biteganyijwe ko bitarenze Gicurasi iki kibuga kizaba cyatangiye gukoreshwa.

Ibindi bikorwa bya siporo biri muri uyu mushinga ni ugutunganya ibibuga bya Basketball na Volleyball byo ku mashuri ya Gitega.

Benshi mu bakuriye mu bice bya Gitega na Kimisagara bazi cyane iki kibuga kubera imikino ikomeye y’abana yahaberaga ndetse cyazamukiyeho n’abakinnyi baje kwamamara nka Byiringiro Lague, Girinshuti Mwemere, Iranzi Jean Claude n’abandi.

Witegeye ikibuga ni uku kigaragara
Ubwatsi bw'ubukorano nibwo bwashyizwe muri iki kibuga
Iki kibuga cyavuguruwe mu mushinga wo kunoza imiturire mu mushinga wiswe 'Mpazi'
Iki kibuga kizaba gishoborwa gukinirwaho mu masaha y'ijoro
Tapis nshya niyo yashyizwe muri iki kibuga
Uko ikibiga kigaragara ukirebereye hejuru
Hashyizweho amatara azajya yifashijwe ku mikino yo mu ijoro

Amafoto ya IGIHE: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages