00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cya Sina Jerome kimaze kuba agateranzamba

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 1 May 2013 saa 11:02
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ribasaba gukemura ikibazo cy’umukinnyi Sina Jerome ubarizwa mu makipe abiri.
Mu ibaruwa FERWAFA yanditse mu cyumweru gishize, irasaba FIFA gukemura ikibazo cya Sina Jerome ubu ukinira ikipe ya FC Lupopo yo muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, kandi agifite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda.
Gasingwa Michel, Umunyamabanga wa FERWAFA, avuga ko bakimara (…)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ribasaba gukemura ikibazo cy’umukinnyi Sina Jerome ubarizwa mu makipe abiri.

Mu ibaruwa FERWAFA yanditse mu cyumweru gishize, irasaba FIFA gukemura ikibazo cya Sina Jerome ubu ukinira ikipe ya FC Lupopo yo muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, kandi agifite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda.

Gasingwa Michel, Umunyamabanga wa FERWAFA, avuga ko bakimara gusabwa n’ikipe ya Rayon Sports gukurikirana iki kibazo, bahise bandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo ntibagira icyo babikoraho, hafatwa icyemezo cyo kwandikira FIFA.

Sina Jerome yari yarafatiwe ibihano n’ikipe yakiniraga ya Rayon Sports byo kumukata umushahara no kuba bamuhagaritse kuko yagiye muri Congo adasabye uruhushya ikipe ye, binamenyekana ko yagezeyo akinira ikipe ya FC Lupopo kandi atararangiza amasezerano yagiranye na Rayon. Ibi bigafatwa nko gukinira amakipe abiri mu gihe kimwe kandi bitemewe n’amategeko agenga umupira w’amaguru.

Ikibazo cy’abanyamahanga bakina muri shampiyona yo mu Rwanda bakanyuzamo bakajya no gukina muri shampiyona yo muri Congo kigenda gifata intera ndende, usibye Sina Jerome ubivugwaho, abandi bakinnyi nka Bogota Labama nawe yavuzweho kujya anyarukira muri Congo agiye gukinira amakipe muri shampiyona yaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages