Uru rugendo ruzasorezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu mpeshyi y’umwaka utaha, rugiye kumara imyaka ibiri rutangiye kuko imikino ibiri ya mbere yakinwe mu Ugushyingo 2023.
Kuri ubu, haracyari icyizere ko imibare y’Amavubi y’u Rwanda ishoboka mu bijyanye no kujya mu Gikombe cy’Isi, kuko Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa kane mu Itsinda C n’amanota 11 inganya na Nigeria, mu gihe Bénin na Afurika y’Epfo binganya amanota 14 mu myanya ibiri ya mbere.
Gusa urugamba rugeze ahakomeye aho imikino ibiri ya nyuma ari yo ihanzwe amaso ndetse umutoza Adel Amrouche n’abakinnyi be bakaba batagomba kuyikoramo ikosa ngo batakaze inota muri atandatu bazakinira bahura na Bénin i Kigali ndetse na Afurika y’Epfo iwayo.
Nubwo u Rwanda rutaba urwa mbere mu Itsinda C, ngo ruhite rubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kuba urwa kabiri byarugirira akamaro kuko amakipe ane meza mu icyenda azaba aya kabiri, azahura hagati yayo hashakwa ikipe ihagararira Afurika muri ‘play-offs’ mpuzamigabane.
Gusa ibi na byo biragoye kuko hari amakipe ya kabiri yamaze kuzamura amanota kurenza u Rwanda nubwo byose mu mibare bigishoboka.
Gushaka amanota bizajyana no kwirinda amakarita i Kigali
Umukino wa mbere muri ibiri yo gupfa no gukira ku Mavubi ni uwa Bénin uzabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, guhera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ikipe y’Igihugu izaba isabwa kubona amanota atatu yayifasha kwerekeza muri Afurika y’Epfo igifite icyizere cyo kujya mu Gikombe cy’Isi ndetse byarushaho kuryohera Abanyarwanda mu gihe Nigeria na Afurika y’Epfo zitabona intsinzi ku mikino yazo.
Nubwo bimeze gutyo, umukino w’Amavubi na Bénin uzasaba imbaraga no gukinana ubwenge ku ruhande rw’abasore b’umutoza Adel Amrouche dore ko kugeza ubu abakinnyi 10 b’u Rwanda bose bafite amakarita y’umuhondo ndetse batandatu muri bo babanje mu kibuga ku mukino uheruka.
Mu mikino nk’iyi, yaba iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyangwa icya Afurika, iyo umukinnyi abonye amakarita abiri y’umuhondo ku mikino ikurikiranye, asiba umukino utaha.
Ni byo byabaye kuri Bizimana Djihad wasibye umukino wa Lesotho i Kigali muri Werurwe nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo ku mukino wa Lesotho muri Afurika y’Epfo ndetse n’uwa Nigeria i Kigali.
Undi mukinnyi w’u Rwanda wasibye umukino kugeza ubu kubera amakarita ni Nshuti Innocent utarakinnye umukino uheruka wa Zimbabwe kubera ikarita y’umuhondo yabonye kuri Afurika y’Epfo i Huye no kuri Nigeria muri Uyo.
Abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga mu Mavubi, kuri ubu bafite ikarita y’umuhondo, ni umunyezamu Ntwari Fiacre, ba myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Niyomugabo Claude na Manzi Thierry, Mugisha Bonheur ukina hagati na ba rutahizamu Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea.
Abandi bakinnyi bafite amakarita y’umuhondo ni Ishimwe Anicet na Gitego Arthur, kongeraho Omborenga Fitina utarahamagawe kuri iyi nshuro.
Muri aba bose, uzabona ikarita y’umuhondo ku wa Gatanu ntazakina umukino usoza amatsinda u Rwanda ruzakirwamo na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Ku rundi ruhande, Bénin izahura n’u Rwanda ku wa Gatanu na yo ifite abakinnyi batanu babanza mu kibuga bafite amakarita y’umuhondo barimo Mohamed Tijani, Yohan Roche, Sessi D’Almeida na Hassane Imourane.
Junior Olaitan uri mu bakinnyi beza Bénin igenderaho, ntiyitabiriye ubutumire bw’igihugu cye kuko ikipe ye ya Götzepe yo muri Turikiya yamwimanye ivuga ko arwaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!