Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2024, ni bwo Police FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium itegura umukino ukomeye igomba gushakiraho itike yo gusohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika.
Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Police FC, bugaragaza ko iyi kipe iri mu mwuka mwiza nyuma yo guhura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye.
Yagize iti “Hamwe no gushyigikirwa dufite, turi mu bihe byiza birenze ibindi byo kuba twakwegukana igikombe.”
Police FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gasogi United FC mu mukino wo kwishyura wa ½ aho yayitsinze kuri penaliti 4-3 kuko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mikino ibiri.
Ibi ariko byasabaga ko iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda ishaka izindi mbaraga no gushyigikirwa kuri hejuru kuko ifitanye umukino na Bugesera FC iherutse kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa Shampiyona.
Police FC iheruka gusohokera igihugu mu mwaka w’imikino wa 2015/16 nyuma yo kwegukanaga Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!