IGP Namuhoranye yabivugiye mu muhango wo kwishimira Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe na Police FC nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 ku wa 1 Gashyantare, ndetse iyi kipe ikazahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2024/25.
Nyuma y’umukino wabereye i Nyamirambo, abayobozi ba Polisi y’Igihugu, ab’ikipe, abakinnyi na bamwe mu bafana bayishyigikiye, bagiye kwishimira igikombe ku Kacyiru.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yashimye umusaruro Police FC yabonye kuko ungana na 75% y’ibyo bari biyemeje, asaba ko wazongerwa mu mwaka w’imikino utaha.
Ati “Nidutwara ibikombe bibiri mu mwaka utaha; icya Shampiyona n’icy’Amahoro, tuzaba turi kuri 90%. Nitugera ku mukino wa nyuma w’icy’Amahoro, tugatwara Shampiyona, tuzaba turi kuri 90%. Nitubitwara uko ari bitatu tuzaba turi ku 100%.”
Yashimangiye ko umusaruro iyi kipe yagize ari mwiza, bityo we ashyigikiye abatoza barangajwe imbere na Mashami Vincent ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe yajyaga arakarira ubwo yabaga itari kwitwara neza.
Ati “Kubera ko tugiye guhatana n’Isi yo hanze y’u Rwanda, ntitwisenye ahubwo twiyubake. Ikipe tekinike, Mashami, abatoza bakungirije n’abandi, ibyo mwagombaga gukora twabatumye, mwarabikoze, 75% ni amanota meza cyane.”
Yongeyeho ati “Komite Nyobozi namwe, murabizi, hari igihe tutanavuganaga [...] akazi twabatumye mwagasoje, umwaka utaha tuzabatuma akandi kandi karenzeho. Mutangire mwitegure.”
IGP Namuhoranye yasabye ko hakorwa Fan Club nzima ya Police FC, bitari abantu bake bagenda inyuma y’ikipe, ahubwo ikabarizwamo n’abapolisi.
Umuyobozi w’abafana ba Police FC, Watchuma Amos uzwi nka Vandamme, yasabye ko bazajya bashakirwa imodoka zibafasha kugera ku kibuga aho kuba imwe, kuba hari abazaherekeza hanze y’Igihugu no gushakirwa imyambaro ibaranga.
IGP Namuhoranye yamusubije ko imodoka zizajya zishakwa bitewe n’umukino Police FC igiye gukina, yongeraho ko abayobozi batanu b’abafana bazahekereza ikipe mu mikino Nyafurika ndetse abafana bose bazashakirwa imyambaro bahuriyeho.
Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio, yashimiye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu ko yabashyigikiye ku mukino bakinnye, ariko ashimangira ko byatumye bakina bari ku gitutu.
Ati “Turagushima ko wabanye natwe ku mukino kuko byaduteye imbaraga nubwo harimo n’igitutu, twagize igitutu kubera kukubona. Nibazaga ko nidutakaza umukino noneho biraba bibi, ariko byaduteye imbaraga.”
Yongeyeho ko ubu intego za Police FC zigiye kuba gutwara Shampiyona.
Ati “Turagushima ku byo watwemereye byose, ari abafana baje kandi baduteye inkunga ikomeye mu kibuga. Ndakwizeza ko ubu tugiye gushyira hamwe kugira ngo Shampiyona, undi mwaka tuyiguhe.”
Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Sumaira Moro wavuze mu izina ry’abakinnyi b’abanyamahanga, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, yizeza ko bazakora neza kurushaho mu mwaka w’imikino utaha.
Umunya-Nigeria Djibrine Akuki watsinze igitego ku mukino wa nyuma, yasabye ko nk’abakinnyi b’abanyamahanga bazahabwa amatike y’indege abajyana iwabo mu biruhuko n’abagarura mu kazi kwitegura umwaka w’imikino utaha.
Mu banyamahanga barindwi bari muri Police FC, Umurundi Bigirimana Abeddy ni we mukinnyi wenyine wari wasabye ko mu masezerano ye hajyamo ko yajya agurirwa amatike y’indege mu gihe akeneye kujya iwabo.
IGP Namuhoranye yabwiye ubuyobozi bw’ikipe ko ubusabe bw’aba bakinnyi bwazahabwa agaciro kuko begukanye igikombe.
2024 yabaye umwaka mwiza kuri Police FC yaherukaga kwegukana Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’abashinzwe umutekano yaherukaga kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu 2015 ubwo yari imaze gutsinda Rayon Sports igitego 1-0.
Kuri ubu, isigaje imikino ibiri ya Shampiyona izahuramo na Etoile de l’Est ndetse na Musanze FC kugira ngo irebe ko yakongera amanota kuri 39 ifite ku mwanya wa gatandatu.
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Mazimpaka Alain
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!