00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitego cya Leroy Jacques Mickels cyatoranyijwe mu byiza bya FIFA series 2026

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 April 2026 saa 06:40
Yasuwe :

Igitego cya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Leroy Jacques Mickels, cyatoranyijwe mu bitego byiza by’irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026.

Kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026, mu Rwanda habereye imikino ya gicuti ku makipe y’ibihugu itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Ni irushanwa u Rwanda rwitwayemo neza kuko rwatsinze imikino ibiri rwagombaga gukina, ruhita rwegukana Igikombe cyo mu Itsinda A ryakiniye kuri Stade Amahoro.

Mu mukino wa mbere Amavubi yanyagiye Grenada ibitego 4-0. Ibi byinjijwe na Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo.

Ku mukino wa nyuma u Rwanda rwatsinze Estonia ibitego 2-0, harimo kimwe cya Bigirimana Abeddy n’ikindi cya Leroy Jacques Mickels wanabaye umukinnyi w’irushanwa.

Itsinda rishinzwe tekinike muri FIFA, ryasanze igitego Mickels yatsinze kuri uyu mukino, ari kimwe mu byiza byaranze iri rushanwa ryahuje ibihugu byo ku migabane itandukanye.

Mickels witwaye neza ni ku nshuro ya mbere yari ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, akaba yari kumwe n’abavandimwe be ari bo Joy Slayd Mickels na Joy Lance Mickels.

Ibindi bitego byatoranyijwe ni icya Van Kilsdonk ukinira Aruba yatsinze Macau kuri Kigali Pele Stadium, icya Dudinha wa Brésil yatsinze Korea y’Epfo, icya Shinji wa Koreya y’Epfo yatsinze Canada, icya Massombo wa RDC yatsinze Indonesia ndetse n’icya Loyola wa Chile yatsinze Cap-Vert.

Leroy Jacque Mickels yashimishije Abanyarwanda mu mukino wa mbere yakiniye Amavubi
Igitego cya Leroy Jacque Mickels cyahesheje Amavubi Igikombe cya FIFA Series
Leroy Jacques Mickels ni we wabaye umukinnyi mwiza wa FIFA Series

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages