Uyu mukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2025 saa 11:30 kuri Stade Ubworoherane i Musanze.
Umukino ubanza Ingabo za Uganda zatsinze iz’u Rwanda kuri penaliti 4-3, mu mukino wabereye Ntungamo muri Uganda.
Uyu mukino uzaba ari uwa kabiri Proximity Commanders, igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka.
Umukino uzahuza amakipe yombi uzaba ufunguye ku bafana bose babyifuza, kuko mu ntego zawo hazaba harimo gutera intambwe y’imikoranire hagati y’igisirikare ndetse n’abasivili.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!