Iyi karita yari gutuma atazakina umukino wa 1/8 uzahuza USMNT n’u Bubiligi mu rukerera rwo ku wa Kabiri, yayihawe ubwo yari akandagiye myugariro Tarik Muharemović mu mukino wa 1/16 warangiye batsinze ibitego 2-0.
Rutahizamu Folarin Balogun ni umwe mu bakinnyi USMNT iri kugenderaho mu irushanwa ry’uyu mwaka amaze gutsindamo ibitego bitatu birimo icyo yabonye ku mukino wa Bosnie-Herzégovine mbere yo gusohorwa mu kibuga.
FIFA yatangaje ko igihano cyo gusiba umukino umwe uyu mukinnyi yari yabonye, gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.
Iti “Hashingiwe ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA, igihano cyo gusiba umukino umwe gisubitswe by’agateganyo mu gihe cy’umwaka umwe.”
Yakomeje igira iti “Mu gihe Folarin Balogun akoze irindi kosa nk’iryabaye mu buremere mu gihe cyavuzwe haruguru, igihano kizasubiraho.”
Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social, Perezida Donald Trump yashimye FIFA kuri iki cyemezo yafashe.
Uyu muyobozi usanzwe ari inshuti ya Infantino uyobora FIFA, yagize ati “Murakoze cyane FIFA ku gukora igikwiye no gukuraho akarengane gakomeye!”
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yari mu basabye ko hasuzumwa icyemezo cyafashwe cyo guha ikarita itukura Folarin Balogun.
Ku rundi ruhande, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bubiligi (RBFA) ryashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryatunguwe n’icyemezo cyafashwe na FIFA kuri uyu mukinnyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!