Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo wamenya ku makipe ari mu Itsinda H, ari na ryo rya munani. Iri ririmo Espagne na Uruguay zegukanye iri rushanwa, Cap-Vert yitabiriye bwa mbere na Arabie Saoudite itararenga ⅛.
Imikino yo muri iri tsinda izabera mu mijyi ya Atlanta, Miami na Houston yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Guadalajara muri Mexique.
Cap-Vert
Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert ‘Blue Sharks’, nta mateka akomeye ifite mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi, dore ko ari ku nshuro ya mbere igiye kurikina.
Umutoza Mukuru wa Blue Sharks, Pedro Leitão Brito, yahawe akazi mu 2020, ndetse usibye kuyigeza mu Gikombe cy’Isi yanayigejeje muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika mu 2023, aho kwitwara neza kwamuhesheje igihembo cy’Umutoza w’Umwaka mu 2025.
Mu bakinnyi yahisemo gukoresha mu kurushaho kwandika amateka muri iri tsinda, barimo Sidny Lopes Cabral ukinira Benfica, Logan Costa wa Villarreal, Nuno da Costa wa Istanbul Basaksehir n’abandi.
Espagne
Ikipe y’Igihugu ya Espagne ‘La Roja’, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya 17 kuva mu 1934, ikaba inshuro ya 13 yikurikiranya iryitabira, ari na yo yarikinnye inshuro nyinshi muri iri tsinda.
Iyi kipe ni imwe mu makipe umunani yegukanye iri rushanwa mu myaka 96 ishize rikinwa. Yaritwaye mu 2010 ubwo ryari ryabereye muri Afurika y’Epfo, na ho iriheruka mu 2022 yagarukiye muri ⅛.
Espagne iri ku mwanya wa kabiri mu makipe akomeye ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi ifatanyije n’Umutoza Mukuru wayo, Luis de la Fuente.
Mu bakinnyi yahisemo bazamufasha kwandika amateka harimo barindwi bafashije FC Barcelone kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Espagne. Abo ni Joan Garcia, Pau Cubarsi, Eric Garcia, Pedri, Ferran Torres, Gavi na Lamine Yamal.
Aba bazafatanya n’abandi bakomeye nka David Raya, Martin Zubimendi na Mikel Merino ba Arsenal, Rodri wa Manchester City, Fabian Ruiz wa Paris Saint-Germain n’abandi.
Mu mikino 67 yakinnye mu Gikombe cy’Isi yatsinzemo 31, inganya 17, indi 19 irayitsindwa. Yinjije ibitego 108 yinjizwa 75.
Uruguay
Ikipe y’Igihugu ya Uruguay ‘The Sky Blue’, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya 15 yikurikiranya kuva mu 1930, ikaba ari na yo ifite amateka yo kuba yaracyakiriye bwa mbere.
Muri uwo mwaka yakiraga irushanwa yahise inaryegukana, yongera kuritwara mu 1950, ari na bwo iriheruka. Iriheruka muri Qatar mu 2022 yararyitabiriye ariko iviramo mu matsinda.
The Sky Blue iri ku mwanya wa 16 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ikaba itozwa na Marcelo Bielsa ugiye gutoza muri iri rushanwa ku nshuro ya gatatu nyuma yo kuribamo mu 2002 atoza Argentine no mu 2010 atoza Chile.
Mu bakinnyi yahisemo gukoresha harimo myugariro wa FC Barcelone, Ronald Araújo, José María Giménez wa Atlético Madrid, Federico Valverde wa Real Madrid, Rodrigo Bentancur wa Tottenham Hotspur, Manuel Ugarte wa Manchester United, Darwin Núñez wa Al Hilal n’abandi.
Mu mikino 59 iyi kipe imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo 25, inganya 13, mu gihe indi 21 yayitsinzwe. Yinjijwe ibitego 76 yo yinjiza 89.
Arabie Saoudite
Ikipe y’Igihugu ya Arabie Saoudite ‘The Green Falcons’, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya karindwi, ikaba inshuro ya gatatu yikurikiranya ibona itike yo kugikina.
Ku nshuro ya mbere yitabira iri rushanwa mu 1994 ryari ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse icyo gihe yahise igera muri ⅛, ariko izindi nshuro zose yitabiriye ntabwo yarenze amatsinda
Mu irushanwa riheruka ryabereye muri Qatar mu 2022, yakoze ibitarakekwaga na buri wese, itsinda Argentine ibitego 2-1, gusa ntibyagira icyo biyifasha ahubwo Argentine iza no kwegukana iri rushanwa.
The Green Falcons itozwa na Georgios Donis wahawe inshingano muri Mata 2026,kugeza ubu iri ku mwanya wa 61 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Mu bakinnyi 26 uyu mutoza yahamagaye, harimo umwe gusa udakina muri Shampiyona ya Arabie Saoudite. Uwo ni Saud Abdulhamid ukinira Lens yo mu Bufaransa.
Abandi barimo barindwi ba Al Nassr, batandatu ba Al Hilal, batatu ba Al Ahli n’abandi bo mu yandi makipe nka Al Ittihad, Al Qadsiah, Al Ula na Al Ettifaq.
Mu mikino 19 yakinnye mu Gikombe cy’Isi yatsinzemo ine, inganya ibiri, indi 13 irayitsindwa. Yinjije ibitego 14 yinjizwa 44.
Uko amakipe azahura:
15 Kamena
Espagne vs. Cap-Vert
Arabie Saoudite vs Uruguay
21 Kamena
Espagne vs Arabie Saoudite
Uruguay vs Cap-Vert
26 Kamena
Cap-Vert vs Arabie Saoudite
Uruguay vs Espagne



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!