Iki giciro ni cyo gihanitse kizishyurwa n’umufana w’umupira w’amaguru kugira ngo abashe kwinjira muri stade.
Mu gitabo cyo gusaba kwakira irushanwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique byari byagaragaje ko igiciro cyo hejuru cyo kureba Igikombe cy’Isi kizaba ari 1550$ (miliyoni 2,2 Frw).
Kuva ubwo hashyirwaga hanze amatike yagurishijwe mu bihugu bitandukanye mu Ukuboza, itike yari hejuru yari ku 8680$ (miliyoni 12,6 Frw).
Ibiciro byongeye kujya hejuru ubwo ku wa Gatatu hashyirwagaho icyiciro cya nyuma cyo kugurisha amatike.
Amatike y’Igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar yari 1604$ (miliyoni 2,3 Frw) mu myanya ihenze.
Ugereranyije uko amatike yashyizwe ku isoko ku wa Gatatu n’uko byari bimeze mu Ukuboza, ubona ko hari izamuka ringana na 38%.
Mu cyiciro cya kabiri cy’amatike, ayaguraga 5575$ yageze ku 7380$ bingana n’izamuka rya 32,78% naho ayaguraga 4185$ yageze kuri 5785$ bingana n’izamuka rya 38,23%.
Inkuru bifitanye isano: Ibiciro byo kureba imikino y’Igikombe cy’Isi byatumbagiye


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!