00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikombe cy’Isi cyabaye amata n’ubuki ku makipe yo muri Afurika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 June 2026 saa 01:14
Yasuwe :

Amakipe arindwi mu makipe 10 yahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi cya 2026, yabonye itike yo kurenga amatsinda, ndetse haracyari amahirwe ko hakwiyongeraho andi abiri akaba icyenda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Cap-Vert yahagamye Arabie Saoudite binganya 0-0, ihita igira amanota atatu ikomeza muri 1/16 muri iri rushanwa ikinnye bwa mbere, ikurikiye Espagne yayoboye Itsinda H n’amanota arindwi.

Usibye kuba Cap-Vert yakoze amateka yo kuba ari yo kipe yitabiriye Igikombe cy’Isi bwa mbere igahita irenga amatsinda, ntabwo yigeze inatsindwamo umukino.

Misiri na yo yanganyije na Iran igitego 1-1 mu Itsinda G, na yo ikomeza ari iya kabiri inyuma y’u Bubiligi, zombi zigira amanota atanu.

Iyi mikino yabaye nyuma y’uko Sénégal inyagiye Iraq ibitego 5-0, na yo ikomeza mu makipe yabaye aya gatatu yaritwaye neza mu matsinda, kuko yagize amanota atatu inyuma y’u Bufaransa bw’amnota icyenda na Norvège ifite atandatu.

Aya makipe yiyongereye kuri Afurika y’Epfo yagize amanota ane ikomezanya na Mexique ifite icyenda mu Itsinda A, hakaba Maroc yanganyije amanota arindwi na Brésil igakomeza ari iya kabiri mu Itsinda C.

Côte d’Ivoire na yo yerekanye ko ari imwe mu makipe yo muri Afurika yo kwitondera, nyuma y’uko inganyije amanota atandatu n’u Budage, igakomeza ari iya kabiri mu Itsinda E.

Ikipe y’Igihugu ya Ghana ifite amanota ane inganya n’u Bwongereza mu Itsinda L, yamaze kubona itike yo gukomeza, ikaba isabwa gutsinda umukino uzayihuza na Croatia, hanyuma ikongera amahirwe yo kuba yazamuka ari iya mbere by’akarusho.

Amarembo aracyafunguye ku yandi makipe yo muri Afurika ku kujya mu mikino ya 1/16. Iyo ni Algerie ifite amanota atatu mu Itsinda J riyobowe na Argentine y’amanota atandatu na Autriche y’amanota atatu.

Mu mukino wa nyuma muri iri tsinda uhuza Algerie na Autriche, iyi kipe yo muri Afurika irasabwa kunganya cyangwa gutsinda, ikagira byibuze amanota ane atuma ikomeza.

Indi kipe igifite amahirwe ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu Itsinda K n’inota rimwe. Iyi na yo iramutse itsinze Uzbekistan, yahita ibona itike yo kujya muri 1/16.

Amwe mu makipe yo muri Afurika yamenye ayo bizahura mu cyiciro gikurikiyeho. Afurika y’Epfo izakina na Canada, Maroc ihure n’u Buholandi, Côte d’Ivoire na Norvège, Cap-Vert na Argentine, ndetse na Misiri izakina na Australie.

Ikipe ikomoka muri Afurika itarashoboye kurenga amatsinda mu Gikombe cy’Isi ni Tunisie yasezerewe nta nota na rimwe ibonye.

Ibyishimo ni byose ku Banya-Cap-Vert babonye itike ya 1/16 mu Gikombe cy'Isi
Sénégal yarenze amatsinda y'Igikombe cy'Isi bigoranye
Ikipe y'Igihugu ya Côte d'Ivoire yarenze amatsinda y'Igikombe cy'Isi bwa mbere
Misiri iri mu makipe ahagarariye Afurika yitwaye neza mu mikino y'amatsinda
Ikipe y'Igihugu ya Cap-Vert yitabiriye Igikombe cy'Isi bwa mbere ihita irenga amatsinda
Ikipe y'Igihugu ya Ghana yabonye itike ya 1/16 mu Gikombe cy'Isi rugikubita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages