Iyi mikino yombi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026.
Guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, Cap-Vert yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere yatangiye gukina na Espagne iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kongera kuryegukana aho iriheruka mu 2010.
Ni umukino wo mu Itsinda H wabayemo gutungurana kuko Cap-Vert yihagazeho imbere ya Espagne yihariye umupira ku rwego rwa 74%.
Umunyezamu wa Cap-Vert yabaye intwari y’uyu mukino aho yakuyemo imipira irindwi yabazwe, yageragejwe n’abarimo Ferran Torres, Mikel Oyarzabal na Aymeric Laporte ndetse na Lamine Yamal wasimbuye Gavi ku munota wa 71 ntiyagira icyo ahindura.
Kwitwara neza k’uyu munyezamu w’imyaka 40 watumye umukino urangira ari ubusa ku busa byatumye benshi bamukurikira ku rubuga rwa Instragram, ageza abarenga miliyoni eshatu mu gihe umukino watangiye adakurikirwa n’abageze ku bihumbi 50.
Mu wundi mukino wakurikiyeho Saa Tatu, wo mu Itsinda G, Misiri yanganyije n’u Bubiligi igitego 1-1.
Emam Ashour yafunguye amazamu ku ruhande rwa Misiri ku gitego yatsinze ku munota wa 21 atereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Mohamed Salah.
Byasabye gutegereza umunota wa 66, Romelu Lukaku wari umaze amasegonda 23 asimbuye, ashyira igitutu kuri ba myugariro ba Misiri, Mohamed Hany yitsinda igitego cyo kwishyura.
Iki gitego cyabaye icya gatatu cyitsinzwe n’umukinnyi mu Gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka mu gihe irushanwa rya 2022 ryarangiye abakinnyi babiri ari bo bitsinze gusa.
Kunanirwa gutsinda uyu mukino byatumye Misiri yuzuza imikino umunani idatsinda mu Gikombe cy’Isi yatangiye gukina mu myaka 92 ishize.
Mu yindi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri, Arabie Saoudite na Uruguay biri mu Itsinda H, byanganyije igitego 1-1 naho Iran na Nouvelle-Zélande biri mu Itsinda G binganya ibitego 2-2.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!