Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2026, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Norvège izahura na Three Lions, mu mukino wa ¼ uzabera kuri Miami Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umukino utiteguwe neza ku ruhande rwa Norvège, dore ko uhagarariye iyi kipe mu mwiherero, Stale Solbakken, yabyemere igitangazamakuru cy’iwabo cya Dagbladet.
Yavuze ko abakinnyi barwaye bahereye kuri Jørgen Strand Larsen utarakinnye umukino ufungura irushanwa, na myugariro Marcus Holmgren Pedersen utarakinnye na Brésil, gusa abarwaye bose bari kwitabwaho kandi baza kumera neza
Bivugwa ko bagize uburwayi butunguranye bwatangiye ari umuriro udasanzwe, bigera aho bamwe barwara ibicurane, kugeza hari n’abari kuribwa mu nda.
Bivugwa ko uburwayi bwibasiye abakinnyi benshi nyuma y’uko bahawe umwanya wo gusohoka mu mwiherero bakajya kuruhuka no gusura Umujyi wa Miami, mu rwego rwo kwishimira ko basezereye Brésil.
Iyi kipe kandi yarwaye mu gihe yatwaye hafi toni y’ibiribwa byo kuzayitunga mu Gikombe cy’Isi. Mu byo yatwaye higanjemo amafi yo mu bikombe azwi nka ‘Saradine’, imbuto ziganjemo amaronji ndetse na ‘fromage’.
Norvège iri gushaka uko yagera muri ½ cy’Igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka yayo, mu gihe u Bwongereza bugiherukamo mu 2018.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!