00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikombe cy’Amahoro: Police FC yatsinze AS Kigali, itera intambwe igana muri ½ (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 February 2025 saa 06:06
Yasuwe :

Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza mu ya 1/4 cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Gashyantare 2025.

Amakipe yombi yatangiranye imbaraga ashaka gutsinda hakiri kare, ndetse ku munota wa cyenda rutahizamu wa AS Kigali, Emmanuel Okwi, yari yamaze kunyeganyeza inshundura, abon igitego cya mbere.

Ni igitego yatsinze ahagaze hanze y’urubuga rw’amahina, areba uko umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience, ahagaze nabi amutera umupira amunyura mu myanya y’intoki.

Iki gitego cyarushijeho gukangura Police FC, ibasha kucyishyura ku munota wa 19, bivuye ku ishoti rikomeye ryatewe na Bigirimana Abedi wari inyuma y’urubuga rw’amahina.

Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota itatu, cyarangiye amakipe yombi atabashije kubona igitego cya kabiri.

Igice cya kabiri cyarimo gukinira mu kibuga hagati, mu ntangiriro zacyo Police FC yabonye uburyo bw’amahirwe ubwo myugariro wa AS Kigali yahaga umupira Cyuzuzo Aime Gael wari mu izamu, habura gato ngo ugemo kubera ko yari yasohotse nabi.

Umukino ugeze ku munota wa 71, Ani Elijah wari wasimbuye Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC nyuma y’uko ubwugarizi bwa AS Kigali bwari bwamusuzuguye bukeka ko yaba yaraririye.

Police FC yatsinze umukino ku bitego 2-1, amakipe yombi akaba azahura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha hagati ya tariki ya 4-5 Werurwe 2025.

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga
Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanya mbere yo gutangira gukina
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Abasifuzi baha amabwiriza kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima, na Nsabimana Eric Zidane wa Police FC
Haruna Niyonzima ahanganiye umupira na Hakizimana Muhadjiri
Bigirimana Abedi ashaka kunyura kuri Haruna Niyonzima
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya mbere
Hussain Tshabalala ashaka gutera mu izamu
Haruna Niyonzima ashaka uko arengura umupira
Nsabimana Eric Zidane ari kugerageza kugarira izamu rya Police FC
Myugariro wa Police FC, Ishimwe Christian, yakinnye umukino wose
Abapolisi bari bashyigikiye ikipe yabo
Police FC yabonye amanota yo ku mukino ubanza wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro
Buregeye Prince wa AS Kigali ahanganye na Mugisha Didier wa Police FC

Amafoto: Umwali Sandrine & Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .