00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe ikibuga cya Stade ya Huye kizabonekera cyongeye kwimurwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 August 2026 saa 08:36
Yasuwe :

Nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri ihagaze, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyatangaje ko imirimo yo gushyira ikibuga gishya muri Stade ya Huye igiye gusubukurwa ndetse mu ntangiriro za Nzeri kizatangira gukinirwaho.

Imirimo yo gushyira iki kibuga gishya muri iyi stade yatangiye mu mpeshyi ya 2025, igenda ihagarara, aho muri Kamena 2026 hari hatangajwe ko izaba yarangiye bitarenze tariki ya 15 Kanama 2026.

Gusa mbere y’uko iyo tariki igera, sosiyete y’Abanya-Bénin yitwa Greenfields, yashyiraga ikibuga muri Stade ya Huye, yahagaritse imirimo kubera kutishyurirwa igihe mu gihe amasezerano yayo azarangira ku wa 1 Nzeri 2026.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yashimangiye ko itariki bari bahiye yo gusorezaho imirimo itubahirijwe kubera ko bahuye “n’imbogamizi nyinshi zijyanye n’urwego rwa tekinike.”

Yongeyeho ati “Gusa icyo natangariza Abanyarwanda, abafatanyabikorwa ni uko ari twebwe RHA, ari abafatanyabikorwa, ni ukuvuga rwiyemezamirimo dukorana ndetse n’abandi bafatanyibikorwa, ntabwo twahwemye gushyiramo ingufu kugira ngo iyi mirimo ikomeze kandi irangire.”

“Kuri ubu imbogamizi twari twahuye na zo, zabonewe ibisubizo ku buryo imirimo ikomeza kandi mu byo twumvikanye na rwiyemezamirimo ni uko ikibuga, ibisigaye ubu ni ugusasa cya kibuga neza kugira ngo kibe gisukuye, gitangire gukorerwaho. Twemeranyije ko mu ntangiriro za Nzeri, ikibuga kizaba cyiteguye gukoreshwa.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko imirimo isubukurwa kuri uyu wa 27 Kanama 2026.

Stade Huye iheruka gukinirwaho mu mpera za Gicurasi 2025, yashyizwe mu bibuga bizakinirwaho Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.

Gusa ku ngengabihe iheruka gushyirwa ahagaragara na Rwanda Premier League, hateganyijwe ko imikino y’Umunsi wa Mbere wa BK Pro League; uwo Amagaju FC izakiramo Etoile de l’Est tariki ya 5 Nzeri n’uzahuza Mukura VS na Gasogi United tariki ya 6 Nzeri 2026, yombi izabera kuri Stade Kamena aya makipe yombi yo mu Majyepfo yakiriragaho mu mwaka w’imikino ushize wa 2025/26.

Ishusho ya Stade Huye ubwo yasurwaga na IGIHE muri Nyakanga 2026

Imirimo yo gushyira ikibuga muri Stade Huye igiye kongera gusubukurwa, kizaboneka mu ntangiriro za Nzeri 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages