Ku wa 22 Gicurasi nibwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko aya makipe yari abiri ya nyuma ubwo hahagarikwaga Shampiyona kubera icyorezo cya Coronavirus, azamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Nyuma yo gusaba ko bigarukwaho mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA, Perezida w’iri Shyirahamwe, Rtd Brig Sekamana Jean Damascène, yavuze ko icyemezo cyafashwe hakurikijwe amategeko bityo kidahinduka.
Muri iyi nama, abanyamuryango babwiwe ko ibyo basabye byo kongera umubare w’abanyamahanga bidashoboka kuko babisabye batinze, ariko hemezwa ko bizasuzuma na Komisiyo y’Amarushanwa. Ibi bivuze ko buri kipe izakomeza gukoresha abanyamahanga batatu mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino.
Rurangirwa Aaron yagizwe Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire, asimbuye Gasingwa Michel weguye muri Nyakanga.
Perezida wa Ferwafa yamenyesheje abanyamuryango ko bagiranye ibiganiro n’abaterankunga barimo uruganda rw’ibinyobwa rwa Bralirwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kizajya cyerekana imikino ya Shampiyona.
Kuri Bralirwa, yavuze ko bisa n’ibyarangiye ku buryo hasigaye gusinywa amasezerano.
Nyanza FC, Scandinavia WFC na The Winners Football Center, zemejwe nk’abanyamuryango bashya ba FERWAFA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!