Iyi ni ikipe yashinzwe n’abatwara abantu bakoresheje moto bazwi nka Abamotari.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Motar FC, Habiryayo Aloys Patrick, yagarutse ku mavu n’amavuko y’iyi kipe n’intego zayo muri rusange.
Habiryayo avuga ko iyi kipe yashinzwe n’abamotari mu rwego rwo gukora siporo.
Ati “Nk’uko wumva izina ryayo (Motar FC) ni ikipe y’abamotari yashyizweho nabo ubwabo. Yagiyeho mu ntangiriro za 2024 mu gukora siporo no kwiteza imbere.”
Benshi mu bumvise iyi kipe bibaza niba abakinnyi bayo ari abamotari cyangwa se harimo n’abandi basanzwe. Uyu muyobozi avuga ko iyi kipe iri mu byiciro bitatu.
Ati “Muri Motar FC dufitemo ibyiciro bitatu, aribyo abatarabigize umwuga bakora siporo bisanzwe (bose ni abamotari 100%). Ikindi ni ikipe ikina mu Cyiciro cya Gatatu ni abantu basanzwe ndetse n’ikipe y’abana twifuza ko hari umusanzu wacu twatanga muri ruhago y’u Rwanda.”
Akomeza avuga ko abamotari bari hagati ya 30 na 50 batangije iki gitekerezo ari nabo bayifasha mu buzima bwayo bwa buri munsi.
Ati “Buri gitekerezo kigira abagitangiza nakwita ko bahagarariye abandi kuko ntabwo abamotari bose bavuze ngo dushinge ikipe. Abo rero bari hagati ya 30 na 50 birashoboka ko hari ubushobozi batanga kugira ngo tubashe kugura imipira, imyambaro ndetse n’ibindi.”
Abumvise iyi kipe ntibatinda kuyihuza na Atraco FC yashinzwe na sosiyete itwara abantu n’ibintu.
Benshi mu bumva iyi kipe bayihuza na Atraco FC yari yarashinzwe na sosiyete itwara abantu n’ibintu. Yakoze amateka yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2008, icya CECAFA Kagame Cup mu 2009 mu gihe gito yabayeho.
Abajijwe niba hari umusanzu abamotari batanga muri iyi kipe nk’uko byagenda kuyo bayisanisha nayo, Habiryayo yavuze ko iyo gahunda itaratangira.
Ati “Ntabwo turatangira gusaba umusanzu ni ubwo abafana batangiye kubidusaba gusa turashaka kubanza kwiyubaka neza kuko icyihutirwa ni ugutegura umushinga wacu neza kuko inkunga ishobora no kuzava ahandi hatari mu ba motari uretse ko nabo bafite ubushobozi.”
Motar FC itozwa na Uwimana Abdul uzwi nka Gakara wamamaye cyane muri Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu (Amavubi).
Uyu mutoza avuga ko intego z’ikipe arizo zatumye yifuza gukorana nayo.
Ati “Njye nkunda ikipe ifite intego. Narebye icyo bashaka mbona kirafatika mpitamo gufashanya nabo. Nabwira abantu ko Motar FC ari ikipe ifite icyo ishaka kugeraho kuko urebye mu mwaka wayo wa mbere ibyo irimo gukora niho ubonera ko ifite intego koko.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!