Twagirayezu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa 17 Ukwakira 2025, cyagarutse ku ngingo nyinshi n’ibimaze iminsi bivugwa muri Gikundiro.
Atangaje ibi mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y’uko hari igitekerezo cyo kumweguza mu Nteko Rusange iteganyijwe mu Ugushyingo 2025.
Uyu muyobozi yagaragaje ko umusaruro mubi ari wo pfundo ry’ibibazo bihora muri iyi kipe.
Ati “Icya mbere njye mbona, ari na cyo gifite ireme ni umusaruro. Imikino itatu kuri Rayon Sports, ikabonamo amanota ane, ntabwo ari byiza. Ndizera ko dushobora gutangira gutya ariko tugasoza neza. Birashoboka.”
Ku bijyanye na Visi Perezida wa Mbere ushinwe Tekinike uheruka kwitandukanya na we ku mwanzuro wo guhagarika umutoza, Twagirayezu yagaragaje byakozwe babigiyeho inama.
Ati “Twahavuye twabyemeje, na we [Muhirwa] yabyemeye. Twari twavuze ko hasigaye gushaka amafaranga tugatandukana n’umutoza.”
Twagirayezu kandi yavuze ko yicuza kuba yarahisemo Muhirwa Prosper ngo amubera Visi Perezida.
Ati “Uyu munsi ndicuza [ko namuhisemo]. Umurongo ari kugendamo ntabwo ukwiye indangagaciro za Rayon Sports, ari mu murongo ugana mu mwijima.”
Rayon Sports iheruka guhagariko umutoza Afhamia Lotfi ukwezi ariko Twagirayezu yashimangiye ko atazongera gutoza iyi kipe kandi bari gushaka imperekeza bagatandukana neza.
Ati “Akazi ntabwo azagakomeza. Twagombaga kuba twaramuhagaritse ako kanya [kumwirukana], ariko mu itegeko harimo ko tumuha integuza y’ukwezi.”
Yakomeje ati “Byumvikane neza, birasobanutse ko uruhande rumwe rwifuje gutandukana n’urundi rugomba gutanga imishahara y’amezi atatu. Ubu turi gushaka amafaranga. Tugomba kumuha amezi atatu, tukamuhemba ukwezi kwa Nzeri, Kamena n’uku kwa Ukwakira kuko twamuhagaritse tariki ya 12.”
Nyuma yo guhagarika Lotfi, umujyanama we mu mategeko,Habimana Hussein, yatangaje ko urwango Perezida wa Rayon afitiye uyu mutoza, rwakomotse ku kuba mu mwaka ushize atoza Mukura yaramusabye kwitsindisha undi akabyanga, ibyo Twagirayezu yamaganiye kure.
Ati “Kuva icyo gihe kugera uyu munsi, hashize nk’amezi atanu, kuki ntahise nsesa ayo masezerano twari twaragiranye n’umutoza?”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu cyumweru gitaha, Gikundiro izaba yabonye umutoza mushya w’Umunyafurika.
Ati “Turashaka umutoza wo muri Afurika kuko bo baraza bagakomereza aho bigeze. Mu bo turi gushaka harimo abo muri Sénégal, Cameroun, Côte d’Ivoire n’ahandi. Mu cyumweru gitaha azaba ahari.”
Ku bijyanye n’ahazaza he muri iyi kipe, Twagirayezu yagaragaje ko akiri ku buyobozi nubwo hari abakomeje kwifuza ko yabuvaho, icyakora nta bubasha babifitiye by’umwihariko Inama y’Ubutegetsi.
Ati “Mu Nteko Rusange [iheruka], njye nagombaga kuvaho.Usibye ko naneguye, bibaye ari byiza, ntabwo nababara. Ariko ‘board’ yo nta burenganzira ifite bwo kunyeguza.”
Twagirayezu yagaragaje ko nubwo ikipe iri mu bihe bibi muri iyi minsi ariko ko imbere ari heza ndetse yifuza kuyihesha Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019.
Ati “Ibi biri kuba, by’ibibazo byinshi, njye ndababwira ko biganisha buri gihe ku bintu byiza. Ibibazo nitubisohokamo tuzajya ahantu heza, ndabibona cyane.”
Nyuma y’iminsi itatu ya shampiyona, Rayon Sport iri ku mwanya wa karindwi n’amanota ane. Ku wa Gatandatu, izakira Rutsiro FC saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!