00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyafasha APR FC gutsindira US Monastir kuri Stade Huye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 September 2022 saa 01:34
Yasuwe :

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC icakirane na US Monastir yo muri Tunisie kuri Stade ya Huye, saa cyenda mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League 2022-2023.

Hashize igihe kitari gito amakipe yo mu majyaruguru ya Afurika ariyo yitwara neza mu marushanwa ya CAF Champions League. Aya makipe yagiye atuma APR FC itarenga umutaru muri aya marushanwa.

Mu mwaka wa 2021-2022, ikipe yo mu barabu ya RS Berkane niyo yakuyemo APR mu mukino wa kabiri wo kwishyura muri CAF Confederations Cup.

Twagerageje kureba bimwe mu byatuma ikipe ya APR FC yitwara neza, igatsinda umukino ihuramo na US Monastir nubwo ikibuga kigira ibyacyo.

Mu marushanwa nk’aya ikinyuranyo cy’abakunzi baba baje ku kibuga gushyigikira amakipe yabo kigira uruhare mu gutera abakinnyi akanyabugabo ndetse kandi bikanashyira igitutu ku ikipe bahanganye.

Mu mukino w’umupira w’amaguru ntabwo ukinirwa hagati mu kibuga gusa cyangwa abakinnyi 22 ku mpande zombi. Ahubwo umukinnyi wa 12 ari we mufana nawe agira uruhare mu musaruro uva mu kibuga.

Uwavuga ko ikipe ya APR ari ikipe iri mu za mbere zifite abakunzi benshi mu Rwanda ntabwo yaba abeshye. Niyo mpamvu rero baramutse bashyize igitutu cy’ubwinshi bwabo ku ikipe ya US Monastir bishobora gutuma bashyuha mu mutwe bagakina uko batateganyije.

Abafana ba APR FC hamwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagomba kuba kuri stade ya Huye, kandi bagashyigikira iyi kipe y’ingabo yizeye kugera mu matsinda itarageramo na rimwe.

Indi mpamvu ni uko US Monastir imaze igihe gito itangaje umutoza mushya Darko Novic. Uyu mutoza amaze igihe kigera ku mezi abiri ari muri iyi kipe. Ni mu gihe ikipe ya APR FC imaze imyaka itatu iri kumwe n’umutoza wayo mukuru Adil Erradi Mohammed.

Uyu mutoza wa US Monastir yagiye muri iyi kipe amaze igihe gito yirukanywe muri Setif FC. Yirukanywe atsinze imikino itandatu, atsindwa itanu ndetse ananganya imikino ibiri mu mikino 13.

Adil amaze igihe ari kumwe n’ikipe amenyereye mu marushanwa y’imbere mu gihugu kuko amaze gutwarana nayo ibikombe mu myaka ahamaze. Abatoza bombi bakina umukino umwe wa 4-3-3, ibi bishobora gutuma umutoza ubimenyeranyeho n’abakinnyi be ari we utsinda umukino.

Amakipe yombi kandi afite ubusatirizi bwiza kuko ikipe ya APR FC ifite Yannick Bizimana, Yves Mugunga bazwiho gutsinda. US Monastir nayo ifite Abdelhakim, Amokrane, Zied Aloui na Aziz Harabi.

Nubwo amakipe yombi afite ubusatirizi ariko ku ruhande rwa APR ifite amahirwe yo kuba ubwugarizi bwayo ibumaranye igihe ariko bukaba buri gukina na US Monastir imaze igihe nta ba myugariro ngenderwaho ifite. Harimo guhindagurika kuva mu mwaka ushize w’imikino.

Ikindi cyatuma APR FC yitwara neza harimo ko amakipe yo mu Majyaruguru ya Afurika azwiho kugira ikibazo cy’ikirere cyo mu bindi bice bya Afurika bajya gukinamo. Ibi bigaterwa no kuba agace k’iwabo gahorana ubukonje mu masaha akuze. Mu gihe ikirere cyahinduka mu mukino ari nimugoroba, APR yaba ifite amahirwe kuko batamenyereye ubushyuhe buri hejuru.

Amakipe yo mu Majyaruguru akunze kubona amanota mu gihe ari iwayo kuko imikino bayishyira nijoro ku buryo haba hari ubukonje bukabije, bikagora andi makipe yabasuye.

Kugira ngo APR FC igere mu matsinda ni mu gihe yaba yakuyemo US Monastir mu mikino ibiri. Yamara kuyikuramo ikanakuramo Al Ahly SC yo mu Misiri na yo mu mikino ibiri.

Iramutse ikuyemo US Monastir igakurwamo na Al Ahly SC yajya muri CAF Confederations Cup, yakuramo ikipe bahura ikajya mu matsinda y’iryo rushanwa.

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed yitezweho guhesha intsinzi ikipe y'ingabo z'igihugu
APR FC irasabwa gusezerera US Monastir yo muri Tunisie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages