Ku wa 2 Nzeri 2025, ni bwo iryo tangazo ryatanzwe.
Inzozi Lotto ni umushinga wari witezweho guteza imbere siporo y’u Rwanda, dore ko amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda yari yanyujijwe muri Minisiteri ya Siporo.
Mu mwaka wa mbere, uyu mushinga watangiye Carousel Ltd itanga 15,5% muri Leta ku mafaranga yose yacuruje, ariko byagombaga kugera mu mwaka wa cyenda amaze kuba 24,5%.
Bivuze ko buri mwaka hagombaga kwiyongeraho 1%, ndetse mu 2025, Inzozi Lotto yari kuba yarinjiriye Leta agera kuri 18,5% by’amafaranga yose bacuruje.
Amategeko agenga iyi tombola yateganyaga ko 47% y’ayo asubizwa abaturage nk’ibihembo, mu gihe 20% ari yo yahabwaga Leta agashorwa mu iterambere rya siporo.
Iki giteranyo cyiyongeraho amafaranga yatangwaga mu misoro angana na 18% ariko akaba yagera kuri 21% mu gihe hatanzwe Umusoro ku Nyungu (VAT); asigara akaba ari yo akoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya Inzozi Lotto nko guhemba abakozi n’ibindi.
Gusa RDB yashingiye kuri aya masezerano igaragaza ko atubahirijwe neza.
Carousel Ltd igaragaza ko hari imbogamizi yagize z’uko Leta itigeze yubahiriza ibikubiye mu masezerano byo kuyiha uburenganzira busesuye kandi yihariye, bwo gukoresha tombola mu gihugu.
Ibi bivuze ko Inzozi ari yo yagombaga gukoresha imikino ya tombola yonyine mu gihugu ariko ngo ntabwo ari uko byagenze, ahubwo hagiye hinjiramo ibindi bigo nka Ikubire Lotto, Tunga na Tsinda Pe.
Carousel Ltd ivuga ko imaze guhagarikwa, yahise yandikira Minisitiri w’Ubutabera n’izindi nzego igaragaza ko yakorewe akarengane mu guhagarikwa bidakurikije amategeko.
Iki kigo gisobanura ko mu mezi 44 cyamaze gikora, 42 yose cyakoreye mu gihombo kubera guhanganira amasoko n’ibindi bigo bitari bibifitiye uburenganzira, ibihabanye n’amasezerano y’impande zombi.
Carousel ivuga ko yaganiriye na RDB ishaka ko iki kibazo gikemuka, ariko ntibyagikora icyo bigeraho.
Kugeza n’uyu munsi, ntabwo Carousel yemera ko RDB ari yo yagombaga guhagarika amasezerano yayo na Leta y’u Rwanda, kuko ntaho yigeze igaragara mu isinywa ry’amasezerano.
Nubwo iki kigo kivuga gutyo, Guverinoma y’u Rwanda yagennye RDB nk’urwego ruzajya rugenzura imikino y’amahirwe itandukanye mu Rwanda, binyuze mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe muri Kamena 2024.
Bivugwa ko Carousel yereze Leta y’u Rwanda mu Kigo mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), ishaka ubutabera kuri ibi bibazo bimaze imyaka bidakemuka, gusa ntabwo impande zombi ziraburana kuko Ubuyobozi bwa RDB bwasabye igihe cyo kwitegura.
Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Moja Rwanda Limited, yerekeye imikorere ya tombola ku rwego rw’igihugu.
Kuri ubu amakuru avuga ko Leta y’u Rwanda yishyuzaga Coursel Ltd agera kuri miliyoni 680 Frw ya 2024, ni mu gihe mu Ukwakira 2023 Inzozi Lotto yishyuye Leta agera muri miliyoni 640 Frw nk’ijanisha ringana na 15,5% by’amafaranga yinjije mu mwaka wa mbere.
Mbere y’uko uyu mushinga wa Inzozi Lotto utangira, hakorwaga imibare igaragaza ko yashoboraga gucuruza arenga miliyoni 600 Frw mu kwezi kwitabiriwe cyane n’abagerageza amahirwe, bivuze ko Leta yashoboraga kubonamo arenga miliyoni 100 Frw ndetse uramutse ukubye n’amezi y’umwaka wose, akaba yarenga miliyari 1 Frw.
Nko mu mwaka wa mbere wa Inzozi Lotto, hagati ya Ugushyingo 2021 na Ugushyingo 2022, amafaranga yatsindiwe n’abantu batandukanye yose hamwe mu mikino itandukanye, yarengaga miliyoni 600 Frw.
Abakinnyi barenga ibihumbi 15 bose batomboye muri Inzozi Lotto buri kwezi mu gihe abatsindiye ibihembo mu 2022 barengaga ibihumbi 200.
Kugeza hagati mu 2025, arenga miliyari 2,6 Frw yari amaze gutangwa nk’ibihembo utabariyemo moto na telefoni byatanzwe n’ibihembo.
Ukurikije iyi mibare uko ihagaze, ugakuba n’imyaka 10 amasezerano yagombaga kumara, usanga Leta y’u Rwanda yarashoboraga kwinjiza arenga miliyari 10 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!