Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro cya buri mezi atatu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rigirana n’abanyamakuru, cyabaye ku wa Kane, tariki ya 2 Gicurasi, kuri Grand Legacy Hotel i Remera.
FERWAFA yatangaje ko nyuma yo gutangiza Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 20 mu 2023, kuri ubu amakipe agiye gusabwa no kugira Abatarengeje imyaka 17.
Perezida wayo, Munyantwali Alphonse, yagize ati “Ni ibintu byabaye byiza, byatweretse abakinnyi benshi kandi twifuza gukomeza. Mu nama twakoze nka Komite Nyobozi, twagize igikerezo tuzaganira n’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere ko tugomba kumanuka tukagera no mu Batarengeje imyaka 17.”
Yongeyeho ati “Turi gukora igikorwa kandi cyo gushyira mu byiciro za ‘académies’ na centre dufite, muzi ko zigera muri 200. Turashaka kuzashyiraho Shampiyona ya U-15.”
Iyi gahunda izajyana no kuzamura umubare w’abatoza aho kuri ubu wavuye ku munani bafite Licence ya CAF B, ubu bakaba bariyongereyeho 25 barimo abakobwa umunani n’abagabo 17.
Muri Gicurasi, na bwo hateganyijwe ikindi cyiciro cy’amahugurwa ya Licence ya CAF B kizitabirwa n’abandi 25. Ni mu gihe uwungutse CAF A ari umwe.
Mu bijyanye n’imisifurire, mu 2023, FERWAFA yatoje abasifuzi 350 bari hagati y’imyaka 11 na 19, ndetse kuri ubu 60 [barimo abakobwa 11] muri bo bageze ku rwego rwo gusifura Icyiciro cya Gatatu.
Iri Shyirahamwe ryatangiye kandi gutoza abatoza bo mu turere dutandukanye ku rwego rwa Licence CAF D, aho ryahereye mu Karere ka Nyaruguru [27], Kigali [180] n’ahandi.

FERWAFA yavuze ku basifuzi, ruswa n’abatoza, abakinnyi n’abafana barwana ku kibuga
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yavuze ko kuba barahannye imikino itatu Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida wakubise Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC, byari mu bubasha bwabo kuko nta gihe cyari gihari ku buryo Akanama k’Imyitwarire katerana kandi hari undi mukino yashoboraga gutoza mu Gikombe cy’Amahoro.
Ati “Mu bijyanye no guhana bisaba kwitonda kuko ubanza kureba ko amategeko yose yubahirijwe. Niba mwarabonye ibaruwa twahaye uriya Mutoza wa AS Kigali WFC, twavuze ko Komisiyo nimara guterana izamufatira ibihano biteganywa n’amategeko."
"Biriya byari ukumubuza kuba yatoza bitewe n’amakosa yakoze. No ku bandi [barimo Bekeni n’Umutoza wa Kamonyi WFC], ntabwo imanza zirarangira, baracyari abere kugeza hafashwe umwanzuro.”
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko hari amakosa arimo "ruswa n’amarozi” badahana kubera kubura ibimenyetso, asaba ubufatanye amakipe kuko ababikora ari ho babarizwa.
Yasabye abakinnyi, abatoza n’abafana ko bagomba kujya bitwara neza, bakirinda imirwano n’ubugizi bwa nabi ku kibuga.
Ku bijyanye n’imisifurire, Munyantwali yavuze ko batazihanganira abasifuzi biba amakipe. Ati "Ku cy’abasifuzi, nta miyaga [kwihangana]. Guhana byo tuzahana ariko tunashyireho uburyo butuma bishoboka."
Komiseri w’Imisifurire, Hakizimana Louis, yavuze ko muri iyi minsi bagongwa no kuba bafite abasifuzi bake, by’umwihariko abari mpuzamahanga.
Ati "Tuzahana, ariko turahana cyane. Ibihano byacu biba ari ukwigisha. Hari igihe tubategurira imyitozo ngo bikosoke. Ku byo guhagarika umusifuzi umwaka, kugira ngo wongere gutegura undi ujya kuri urwo rwego ntibiba byoroshye."

FERWAFA irateganya gusura Urwibutso rwa Murambi
Muri iki kiganiro FERWAFA yagiranye n’abanyamakuru i Remera, Perezida wayo, Munyantwali Alphonse, yavuze ko nubwo nta rushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ritegurwa, ariko hari ibindi bikorwa bateganya.
Ati "Urebye amarushanwa dufite, twasanze nta handi washyira irindi rushanwa ngo byorohe, ariko ibikorwa byo kwibuka turabifite, ku wa 24 Gicurasi tuzajya i Murambi. Dufite gahunda yo gusura no gufasha abarokotse batishoboye ndetse ubu hari gahunda yo gukusanya urutonde rw’abakinnyi, abayobozi n’abatoza bazize Jenoside."
Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30, mbere ya buri mukino hafatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabaye mu 1994.
Imyiteguro y’Amavubi ashaka itike y’Igikombe cy’Isi izatangira ku wa 20 Gicurasi
Bidasubirwaho, Amavubi azakirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena muri Côte d’Ivoire ndetse na Lesotho tariki ya 11 Kamena muri Afurika y’Epfo mu mikino ibiri itaha yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Munyantwali Alphonse yagize ati “Tuzakomeza kwitabira amarushanwa mu byiciro byose, baba abakuru, aba U-20, U-17 na U-15, tunakurikirana impano kugira ngo ayo makipe abone abakinnyi baturutse hirya no hino.”
Yongeyeho ati “Kuzamuka [ku rutonde rwa FIFA] bisaba kwitabira imikino ya gicuti n’amarushanwa, ariko tukanitwara neza. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo dukomeze twitware neza. Turateganya ko umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Nkuru uzatangira ku wa 20 Gicurasi. Ibindi bikorwa bucece ni ugushaka abakinnyi no kubakurikirana k’umutoza.”
Perezida wa FERWAFA yemeje ko hari abakinnyi bashya bakina hanze bazakomeza kwiyongera mu Ikipe y’Igihugu "Amavubi".
Ati "Bazajya baza gake gake. Abo uzabona muri Kamena, nyuma muri Nzeri ushobora kuzabona hari abiyongereyeho."
Yashimangiye kandi ko mu mpeshyi y’uyu mwaka, u Rwanda ruzongera kwitabira Irushanwa rya CECAFA ruheruka gukina mu 2017.

Byagenze gute ngo Rayon Sports y’Abagore yegukane Igikombe cy’Amahoro ntigitahane?
Ubwo Rayon Sports WFC yari imaze gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa 30 Mata 2024, ntiyatahanye igikombe kuko cyangiritse ikagisubiza FERWAFA.
Munyantwali yavuze ko Rayon Sports y’Abagore yamaze gusubizwa iki gikombe yari yegukanye kuko ari iburo rigihuza ryari ryafungutse.
Ati "Hari iburo ihuza igice cyo hasi n’icyo hejuru, ni yo yafungutse ubwo bagitereraga hejuru. Yarafunzwe, barongera baragisubizwa. Ubutaha tuzajya tureba ko gifunze neza, ariya makosa ntabwo azasubira."
Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Imiyoborere, Habyarimana Marcel, yavuze ko hari isoko batanze ku bakora ibikombe bya FERWAFA ku buryo bazajya bahora batanga ibikoze kimwe.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yavuze ko bagiranye ibiganiro n’Umujyi wa Kigali ku buryo ’générateur’ icanira Kigali Pelé Stadium n’amatara atabona, bizasimbuzwa muri Nyakanga uyu mwaka ku buryo iyi stade yakongera gukinirwaho nijoro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!