Imikino ya ½ irakomeza kuri uyu wa kabiri u Bwongereza bucakirana na Suède, mu gihe u Budage n’u Bufaransa bo bazakina kuwa gatatu. Amakipe azatsinda azakina umukino wa nyuma tariki ya 31 Nyakanga, ukazabera kuri stade ya Wembley saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iyi mikino yose izatangira saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda. Imikino ya Euro y’abagore yari yarateganyijwe gutangira muri 2021, nyuma yimurirwa muri Nyakanga 2022 kubera icyorezo cya Covid-19.
U Bwongereza n’u Budage ni bo bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe bitewe n’uko bakomeje kwitwara neza, aho bamaze gutsinda imikino yose ine bamaze gukina.
Muri iyo mikino u Budage bwinjije ibitego 11 ariko bwo ntibwigeze bwinjizwa. Mu gihe u Bwongereza bwo bwinjije ibitego 16, bwinjizwa igitego kimwe cyonyine.
Suède yo imaze gutsinda imikino itatu muri ine, undi irawunganya. Iyi kipe kandi yinjije ibitego icyenda yo yinjizwa bibiri. U Bufaransa bwo bwatsinze itatu bunganya undi mu gihe binjije ibitego 9 bo binjizwa bitatu.
U Bwongereza bwageze muri ½ nyuma yo gusezerera Espagne buyitsinze ibitego 2-1, u Budage butsinda Autriche 2-0, Suède itsinda u Bubiligi 1-0 mu gihe u Bufaransa bwatsinze u Buholandi 1-0.
Rutahizamu w’u Bwongereza na Arsenal, Beth Mead ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi aho agejeje bitanu, agakurikirwa na Alexandra Popp w’u Budage n’ibitego 4.
Umukino wafunguye iri rushanwa wahuje u Bwongereza na Norvège ni wo witabiriwe n’abantu benshi, aho abantu ibihumbi 68,871 bitabiriye uyu mukino wabereye kuri sitade ya Old Trafford.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!