Kimwe mu bikorwa biba byitezwe ni ukubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kudaheranwa n’agahinda, ariko ibyo nanone ntabwo byakorwa umu-sportifs na we ubuzima bwe cyangwa mu mutwe atameze neza.
Uyu rero aba akwiriye kwita ku buzima bwe kugira ngo afashe abandi, dore ko hari benshi aba abereye icyitegererezo cyane cyane abakiri bato, bakwiriye gukurana indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Kuba hari aba-sportifs bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, hakenewe n’abandi bo kugarura ubumwe mu Banyarwanda hifashishijwe siporo, dore ko siporo n’ubuvanganzo bishobora gukorana mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge
Mu byafasha umu-sportifs rero kwitwara neza muri ibi bihe akarinda ubuzima bwe bwo mu mutwe, harimo no gusoma ibitabo, yaba ibyanditswe n’Abanyarwanda n’iby’abanyamahanga.
Uyu munsi ntitugiye kugaruka ku bitabo bivuga ku mateka, ahubwo tugiye kurebera hamwe ibindi byafasha umu-sportifs gukomeza kwiyubaka mu mutima, guharanira amahoro no gufasha abandi mu rugendo rwo gukira ibikomere.
Mind Gym
‘Mind Gym: An Athlete’s Guide to Inner Excellence’ ni igitabo cyanditswe n’Umunyamerika Gary Mack wagisohoye mu 2001, akimurikira mu mukino w’icyo gihe wa Super Bowl.
Ni igitabo cyagenewe abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe, ku buryo bakoresha mu guhangana n’imitekererezo y’ubwonko bwabo, yaba kubukoresha siporo zisanzwe no kubumenyereza gukora ku bushobozi bwo hejuru.
Kirimo amasomo 40 n’inkuru zitandukanye zivuga ku bakinnyi bakomeye bakoze ibidasanzwe kugira ngo ubwonko bwabo bukore neza, harimo kubwifashisha mu gutinyuka kuvugira mu ruhame, guha agaciro ikintu runaka no gufasha abandi kwimenya.
Mental Health in Elite Sport
‘Mental Health in Elite Sport: Applied Perspectives from Across the Globe’ ni igitabo cyahuriweho n’abanditsi batandukanye. Abo ni Abanya-Denmark, Carsten Hvid Larsen na Kristoffer Henriksen, Umunya-Suède, Karin Moesch n’Umunya-Canada, Natalie Durand-Bush.
Ni igitabo cyizewe ku bicyanditsemo kuko abacyanditse barimo abaganga, abashakashatsi ndetse n’abarimu mu by’imitekerereze yo mu mutwe by’umwihariko iy’aba-sportifs.
Iki gifasha cyane cyane abatoza bashaka gufasha abakinnyi babo kwitegura no kumera neza mu bwonko, kandi ibyo bakoze bikaba umuco mu ikipe cyangwa mu itsinda ry’abakora siporo.
The Brave Athlete
‘The Brave Athlete’ ni igitabo cyasohowe mu 2023 n’uwahoze ari umukinnyi wo gusiganwa mu ifarasi, simon marshall. Uyu yashakaga kwereka aba-sportifs ko bakoresha ubwonko bwabo mu kuganza imitekerereze mibi ishingiye ku hahise.
Yerakana ko ubwonko bw’umukinnyi bukwiriye gufatwa mu bice bitatu, harimo ubwo bita ‘Chimp’ butuma umuntu abaho nta n’icyo umuntu yakoresha ngo abuyobore, ubwa ‘Professor’ bufasha umuntu gukora ibintu bitandukanye biri mu Isi abayemo n’ubwa mudasobwa butuma umuntu yibuka ibyiza n’ibibi byamubayeho.
Asaba umu-sportifs kubukoresha kugira ngo abeho atinubira uko yaremwe, uko abayeho no kwifuza ibyo adafitiye ubushobozi nyamara ari ibyo kumusubiriza ubusa inyuma.
Mental Health in the Athlete
‘Mental Health in the Athlete: Modern Perspectives and Novel Challenges for the Sports Medicine Provider’ ni igitabo cyasohowe n’Abanyamerika babiri; Ashwin Rao usanzwe ari umuganga mu by’imitekerereze afatanyije n’umushakashatsi Eugene Hong.
Ni igitabo gitanga ibisobanuro bihagije ku mikorere y’ubwonko bw’umukinnyi ndetse n’uko yabwitaho.
Iki kirimo ingero z’abananiwe kubukoresha neza bikarangira barwaye agahinda gakabije, biyahuye ndetse n’uko bangiritse kuko batahanganye n’ibibazo bahuye na byo yaba ibyaturutse ku mukino cyangwa hanze yawo.
Mental Health of Athletes
‘Mental Health of Athletes: Health and Medical Issues Today’ ni igitabo cyanditswe na n’Umunyamerika, Christine L. B. Selby, umukozi ushinzwe gufasha abahuye n’ihungabana n’ibibazo by’imitekerereze muri Kaminuza ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igitabo kiri mu bice bitatu. Icya mbere cyerekana aho imitekerereze n’amarangamutima y’umuntu ahurira na siporo, ingaruka kimwe kigira ku kindi yaba nziza cyangwa mbi, kandi muri buri cyiciro cy’imuaka umu-sportifs arimo.
Icya kabiri ni ingero z’ibyabayeho zigatuma bamwe mu bakinnyi biyambura ubuzima kubera kutakira ibikomere bafite, icya gatatu kikavuga ku mayeri yakoreshwa mu kwirinda izo ngaruka mbi.
Can’t Hurt Me
‘Can’t Hurt Me: Master Your Mind and Defy the Odds’ ni igitabo cyanditswe n’Umunyamerika David Goggins, akaba umwe mu bamenyekanye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane mu mikino y’igisirikare, yaba ikirwanira mu mazi, ku butaka no mu kirere.
Uyu mugabo yanditse ku buzima bwe kuva mu buto bwe kugeza abaye umwe mu bakomeye, atabikesheje urugamba ahubwo abikesha imikino. Yerekana ko kure umuntu yaba yarageze mu bihe byahise, hashobora guhinduka akagera ku cyo yiyemeje.
Ubwo iki gitabo cyasohokaga mu 2018, cyahawe igihembo cya New York Times, cyo kuba cyaragurishijwe cyane kuko cyaguzwe n’abantu miliyoni 2.
Nubwo ibi bitabo byose twanyuzemo byafasha aba-sportif, mu rwego rwo kubungabunga amateka no kurushaho kuyamenya, hari ibyanditswe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byafasha buri wese.
Ibyo birimo nka ‘Left To Tell Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust’ cya Ilibagiza Immaculée, ‘Moi, le dernier Tutsi’ cya Habonimana Charles n’Umufaransa Daniel Le Scornet, ‘Ma mère m’a tué’ cya Albert Nsengimana, ‘Not My Time To Die’ cya Yolande Mukagasana, ‘That Child is Me’ cya Irakoze Claver n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!