00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisubizo by’ibibazo byibazwa ku Nteko Rusange ya Rayon Sports izatorerwamo Perezida mushya

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 14 November 2024 saa 07:04
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports ifite inteko rusange y’amateka ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, izanakorerwamo amatora ya komite nyobozi nshya isimbura icyuye igihe yari iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, weguye mbere yo gusoza manda ye.

Iyi nteko rusange yiswe iy’amateka kuko byitezwe ko izakorwamo impinduka nshya aho nyuma y’imyaka ine iyi kipe isa nk’iyacitsemo ibice, kera kabaye aba-Rayons bazahurira hamwe bitorera umuyobozi mushya bazaba bahuriyeho bose, ikintu kitapfaga gukunda muri iyi kipe ikomoka i Nyanza.

Byagenze gute ngo inteko rusange ishyirwe kuri uyu munsi?

Nk’uko IGIHE yabyanditse, ku wa 13 Nzeri ni bwo uwari Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yeguye kubera uburwayi, bisa n’ibiciye igikuba kuko yasaga n’uyobora wenyine ndetse ubu bwegure bwaje nyuma y’isezera ry’Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick wari watanze iminsi 30 y’integuza muri uko kwezi.

Ibi byatumye Ngoga Roger wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ari we ufashe iyi kipe aho yari amaze iminsi afashwa na bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports mu buzima bwa buri munsi kugeza ubwo manda ye irangiriye tariki ya 24 Ukwakira 2024.

Mu gihe benshi bibazaga ikigiye gukurikira, abavuga rikijyana muri Rayon Sports bagera kuri 30 barimo abahoze bayiyobora bose ndetse n’abandi bafite ijambo, bahurijwe hamwe n’ubuyobozi bwa siporo mu Rwanda, ni ko gusasa inzobe ku cyatuma iyi kipe yongera gusenyera umugozi umwe.

Umwe mu myanzuro w’iyi nama ni uko abari aho bemeranyijwe ko nta “shyamba” rizongera kugaragara muri iyi kipe, mu gihe hashyizweho akanama gashinzwe gufasha gutegura amatora, hashyirwaho amategeko mashya azagaragaza ugomba kuyobora iyi kipe, ndetse kakaba kanafasha Ngoga Roger mu buzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Aka kanama karimo Muvunyi Paul, Munyakazi Sadate na Gacinya Chance Denis bigeze kuyobora Rayon Sports, mu gihe harimo kandi n’Umunyamategeko Me Zitoni Pierre Claver hamwe n’abandi ba hafi muri iyi kipe nka Murindwa Prosper na Furaha Jean Marie Vianney.

Ako kanama ni ko kemeje iyi tariki kanashyiraho umurongo uzagena amatora.

Inteko rusange izabera he?

Kugeza ubu, ikipe ya Rayon Sports ntabwo iratangaza aho inteko rusange izabera, gusa amakuru yizewe agera ku IGIHE ni uko izabera ku cyicaro cy’uruganda rwa SKOL mu Nzove dore ko benshi mu bahawe ubutumire ku wa Gatatu babwiwe ko ari ho bazatorera.

SKOL ni umuterankunga akaba n’umufatanyabikorwa w’imena wa Rayon Sports, aho gukorerayo inteko rusange bizatanga ubutumwa ko komite yayo nshya na yo igomba gukorana bya hafi nabo.

Ni bande bemerewe kwitabira inteko rusange?

Amategeko shingiro Rayon Sports igenderaho kuri ubu aracyemeza ko Inteko Rusange ya Rayon Sports yitabirwa n’abayobozi b’ama Fan Clubs cyangwa se abo batumye kubahagararira.

Aba ni na bo bemerewe gutora ndetse no gutorwamo umuyobozi, ndetse ni na bo batumiwe mu nteko rusange yo ku wa Gatandatu.

Aha ariko, Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports ahabwa ububasha bwo gutumira abantu ashatse mu nteko rusange, nubwo baba batemerewe gutora cyangwa gutorwa. Ni nako byagenze aho abahoze bayobora Rayon Sports kuri ubu batumiwe mu nteko rusange yo ku wa Gatandatu.

Amakuru IGIHE ifite ni uko aka kanama kashyizweho ngo kavugurure amategeko agenga amatora karangije akazi kako, aho ayo mategeko azahita yemezwa mu nteko rusange, akaba anaha ububasha abo bahoze muri Rayon Sports kuba batora cyangwa se bagatorwa.

Birumvikana ko bamwe muri bo ari bo bazavamo abayobozi.

Ni nde uzayobora Rayon Sports?

Kugeza ubu, biragoye kwemeza uzaba umuyobozi wa Rayon Sports, gusa hari uburyo bubiri buvugwa. Ku ruhande rumwe, benshi mu bahoze bayobora Rayon Sports bahurije ku kuba Perezida yaba Twagirayezu Thaddée, akungirizwa na Muhirwa Prosper mu gihe Kelly Abraham yaba umunyamabanga mukuru na ho Jean Paul akaba umubitsi.

Abo bose si bashya muri Komite za Rayon Sports.

Ku rundi ruhande ariko, amakuru avuga ko icyifuzo nyamukuru cyari uko Muvunyi Paul ari we wayobora Rayon Sports kubera ko yiyumvwamo n’aba-Rayons bose, aho aramutse abyemeye yakungirizwa na Twagirayezu Thadée ukomozwaho cyane.

Biteganyijwe ko Ngoga Roger ari we uzayobora inama yo ku wa Gatandatu nubwo we nta gahunda afite yo kugaragara muri komite nshya.

Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona, aho yibitseho amanota 20 mu mikino umunani, ikaba imaze imikino itandatu yikurikiranya itsinda, aho byose byatangiranye n’igaruka ry’abahoze mu buyobozi bwayo.

Twagirayezu Thaddée (wa mbere iburyo) wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports ku bwa Sadate ni we wifuzwa n'abahoze bayobora Rayon Sports ngo abe umuyobozi wayo
Abahoze bayobora Rayon Sports bamaze iminsi bakurikirana ikipe yabo
Uwayezu Jean Fidèle wahoze ayobora Rayon Sports ni umwe mu bahoze mu buyobozi bashobora kutagaragara mu matora yo ku wa Gatandatu
Muvunyi Paul arifuzwa na we ngo ayobore Rayon Sports yongere ijye hamwe
Ngoga Roger Aimable ni we uzayobora inteko rusange ya Rayon Sports, ndetse ni na we wahaye ubutumire abahoze bayiyobora
Rayon Sports kuri ubu ni yo iyoboye Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .