00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibishyitsi bikwiye kuvanwa muri FERWAFA, bikorohera Shema Fabrice n’abo bakorana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 September 2025 saa 11:47
Yasuwe :

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa atorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’impinduka.

Ubwo yatangaga kandidatire muri Nyakanga, nta gushidikanya kwabayeho ko ari we muyobozi mushya wari ugiye kuragizwa urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.

Icyibazwaga icyo gihe ni uburyo azayoboramo FERWAFA isaba gufata ibyemezo, kuko yo ikibazo gikomeye ifite atari amikoro mu gihe benshi bari bamuzi nk’umuyobozi ushyigikira cyane AS Kigali binyuze mu gukemura ibibazo by’ubushobozi byakunze kuyizonga.

Mu minsi mike amaze ku buyobozi, Shema Fabrice amaze gukora ibikorwa bitatu byagarutsweho na benshi, bitigeze bibaho mu minsi yabanje cyangwa byabayeho ariko bibanje gufata igihe.

Icya mbere muri ibyo ni ukongera umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda, aho wavuye kuri batandatu bashobora guhurira mu kibuga, bakagirwa umunani.

Biragoye kwemeza ko ari intambwe nziza, ariko bijyanye n’ubusabe bwinshi bw’amakipe bwari busanzweho, byitezweho kuzamura ireme ry’umukino nubwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na zimwe mu mpano z’Abanyarwanda zidashoboye kumeneramo zishobora kuhatikirira.

Icya kabiri ni ukuzamura imibereho y’abasifuzi basifura amarushanwa atandukanye mu Rwanda, by’umwihariko abo mu Cyiciro cya Mbere, aho benshi bashimangiraga ko kubogama n’urwego rwo hasi bibaranga bituruka kuri bike babona bitababashisha kuba abanyamwuga.

Igiheruka ni ugukemura ibibazo by’ibirarane ku bakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, aho bigaragaza impinduka mu mikoranire na Minisiteri ya Siporo ifite mu nshingano iyi kipe, hatabayeho gukomeza gucungana ku jisho cyangwa kwitana ba mwana.

Nubwo hari ibyatangiye gukorwa, IGIHE yakoze isesengura, ikusanya ibintu bitanu by’ingenzi Shema akwiye kwitaho mu maguru mashya. Ibi byubahirijwe, byamuhindura intwari yashyize FERWAFA ku murongo, akayigorora, aho gukomeza kuba ruvumwa, icirwaho iteka n’umuhisi n’umugenzi.

Shema Fabrice yatangiye gukora impinduka mu byumweru bibiri gusa kuva atorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)

Gushyira ku murongo no kuzamura ubunyamwuga bw’abakora muri FERWAFA

Kimwe mu byatumye FERWAFA igira isura mbi mu maso y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ni amakosa ya bamwe n’ibyemezo bitandukanye byagiye birikoroza.

Hari uwigeze kuvuga ko impamvu abantu benshi batuzuza inshingano baba bafite, umwanya munini bawumara basimbuka imitego baba batezwe na bagenzi babo bakorana. Ibyo biba henshi, niba atari hose!

FERWAFA igira abakozi batari bake bayimazemo iminsi ariko benshi muri bo bigoye kubona ibyo bakora bijyanye n’umusaruro bakabaye batanga.

Hejuru y’ibyo harimo ko rwaserera zihora muri FERWAFA zituruka mu bakozi baryo, ahanini biturutse ku kuba hari abakora mu nyungu z’amakipe amwe cyangwa abandi bantu ku giti cyabo.

Ibyo ni byo bivamo kugambanirana no guteranya ku baba bagize uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo runaka bishobora kugira ingaruka ku ikipe cyangwa ku muntu runaka.

Shema Fabrice wahereye ku guhindura Umunyamabanga Mukuru no gufata bake mu bari muri komite icyuye igihe, afite umukoro wo kumenya uko akwiye kubana n’abandi bakozi bose basanzwe cyangwa abo binjiranye, niba ari ngombwa kugumana na bo cyangwa se kubikiza mu gihe babangamira intego ye yo kweza FERWAFA no kuyikuraho ibizinga by’urunturuntu ruyihoramo.

Ubwo hakorwaga ihererekanyabubasha, yagize ati "Sinemera akazi gaciriritse, nemera akazi aho utaha mu rugo ukavuga ngo uyu munsi twakoze akazi. Abafitemo ubunebwe tuzakomeza tubashyiremo ka lisansi mwiruke, ariko tuziruka cyane."

Manda y'imyaka ine ya Shema Fabrice yatangiranye impinduka mu bunyamabanga, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard agirwa Umunyamabanga Mukuru w'Agateganyo asimbuye Kalisa Adolphe 'Camarade' wari umaze imyaka ibiri kuri uwo mwanya

Kubaka FERWAFA igendera ku mategeko

Ubwo yiyamazaga mbere y’amatora, Shema yavuze ko we n’ikipe ye bise “One Team, One Dream”, bifuza impinduka. Yavuze ko kandi bazagendera ku nkingi umunani aho ebyiri muri zo ari ukongera ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abari mu mupira n’imiyoborere myiza no kugira ubukungu bwihagije.

Mu myaka 50 FERWAFA imaze ishinzwe, imaze kuyoborwa n’abayobozi 16, ariko batanu muri abo bagiyeho mu myaka 10 ishize, ikigaragaza igitutu gikomeye kiri ku bayobora ruhago Nyarwanda n’impinduka zikomeye baba bategerejweho.

Mu myaka ya vuba hari abavuye ku buyobozi bamwe bavuga ko bananijwe, ariko hari n’abo byagaragaraga ko nta mpinduka zikomeye bakoze, yewe hamwe hakaba n’amakosa akomeye yashoboraga kwirindwa.

FERWAFA ihora ikeneye umuyobozi wubahiriza amategeko ndetse utarangwa n’amarangamutima mu ifatwa ry’ibyemezo agendeye ku ikipe bishobora kugiraho ingaruka.

Ni ngombwa kandi kumenya aho ububasha bwa Perezida, ubwa Komite Nyobozi cyangwa Ubunyamabanga bugarukira mu gufata icyemezo ku mwanzuro wavuye muri Komisiyo ubusanzwe bivugwa ko zigenga.

Mu gihe abanyamuryango bose ba FERWAFA bazabona ko bafashwe kimwe, nta gushidikanya ko Shema bazamujya inyuma, bakamushyigikira mu zindi gahunda ziteza imbere ruhago aho kujya mu ishyamba bagamije kumurwanya no kumunaniza.

Shema Fabrice (ibumoso) yabaye Perezida wa 16 wa FERWAFA, uwa gatanu kuva mu 2014

Kugabanya ‘Match-fixing’ no kuzamura urwego rw’amarushanwa

Uko bukeye n’uko bwije, Abanyarwanda bagenda bahurwa umupira w’imbere mu gihugu ahanini kubera ibiwuberamo.

Nubwo kugeza ubu inzego zitandukanye zitabyemeza, umupira w’u Rwanda wuzuyemo amanyanga, guhana amanota no kugena ibiva mu mikino bizwi nka “Match-fixing’.

Ku mpera z’umwaka w’imikino ushize, si kera kuko ni muri Gicurasi, umwe mu bayobozi b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo ubugome n’ubugambanyi.

Usanga amakipe agiye kumanuka n’ashaka igikombe, afatana urunana agahana amanota kugira ngo buri ruhande rubyungukiremo. Ibyo si bishya mu bayoboye FERWAFA uyu munsi kuko ayo makipe ari yo yabatanze nk’abakandida!

Iki cyiyongeraho imisifurire idakwiye aho hanavugwa ko hari amakipe yihitiramo abayasifurira ndetse akabifashwamo n’abakozi ba FERWAFA.

Nubwo ibi bimeze nko kwikoreza Shema umusozi ndetse bikaba inzira yihuse yatuma asohoka muri FERWAFA nta minsi ahamaze bitewe n’uburyo byashinze imizi ndetse bikakiranwa amaboko yombi, nta gushidikanya ko aramutse ahanganye na byo yafatwa nk’intwari yaharaniye impinduka muri ruhago y’u Rwanda.

Mu gihe uko guharirana kwaba gucitse, hazongeraho kubaho ihangana ku makipe ndetse bizamure urwego rw’amarushanwa mu byiciro binyuranye nk’uko yabivuze ubwo yiyamamazaga.

Kugira Amavubi atsinda kenshi

Kimwe mu byo umuntu ashobora gushingiraho areba ibyakozwe n’abayobozi ba FERWAFA harimo imyitwarire y’Ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye. Ni yo gipimo cy’intsinzi ku waragijwe iri shyirahamwe.

Uyu munsi uzumva umuntu avuga ko Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari ari we wajyanye u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia mu 2004, naho Gen Kazura Jean Bosco akajyana u Rwanda mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011.

Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagabo, benshi bakurikiranira hafi, ifite intsinzi imwe gusa mu mikino itanu itandatu yakinnye muri uyu mwaka.

Shema Fabrice yari kumwe na yo muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo, aho yatsindiye Zimbabwe, ndetse na we yagaragaje yishimiye iyi ntsinzi atanga agahimbazamusyi mu buryo bwihuse butari bumenyerewe.

Mu kwezi gutaha, Amavubi azasoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse uwavuga ko bigoye ko rwabona itike ntiyaba abeshye nubwo mu mibare bigishoboka.

Ni ngombwa ko abashinzwe umupira w’amaguru, mu mikoranire n’izindi nzego, batangira gutegura urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba mu 2027, binyuze mu gushaka abakinnyi beza bafite aho bahuriye n’u Rwanda, hatirengagijwe abagizwe ibicibwa kuko hari ibitavugwa mu mazina yabyo, bamwe bakitwa intakoreka kandi uburyo begerwamo ari bwo budasobanutse.

FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bikwiye gutangira gutekereza uburyo Amavubi yazitwara neza mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027 izabera muri Afurika y'Iburasirazuba, ndetse n'andi makipe y'igihugu akitwara neza mu byiciro bitandukanye

Kubaka umupira utunga abawurimo

Mu minsi byose ntibyari byiza hagati y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) kuko izi nzego zagonganaga kenshi kandi mu nyungu z’amafaranga.

Hari impinduka Shema Fabrice n’abo bakorana baheruka kuvuga ko bazazana mu bijyanye n’ibihembo bihabwa amakipe, aho bazongera amafaranga ahabwa abitwaye neza muri Shampiyona.

Biteganyijwe ko miliyoni 484 Frw azajya mu bihembo amakipe azajya asaranganywa. Izigera kuri miliyoni 280 Frw azajya mu Cyiciro cya Mbere na 105 Frw mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo.

Gusa ntihagaragajwe aho azava ndetse uwavuga ko hakenewe undi muterankunga ushobora gushora mu mupira nk’uko byahoze, ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Icyiza kugeza ubu ni uko hari intambwe yatewe mu mikoranire ya Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA na Rwanda Premier League, aho hategerejwe kureba niba ishobora kugira impinduka mu kubona abaterankunga bashora mu mupira w’u Rwanda.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice (ibumoso) na Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf (iburyo) nyuma yo gushyira umukino ku mabwiriza azagenga Shampiyona ya 2025/26 muri Nzeri

Kurandura amanyanga no kubeshya imyaka mu marushanwa y’abakiri bato

Benshi mu bayobozi binjira muri FERWAFA bavuga ko mu bintu bashyize imbere harimo kubaka umupira w’amaguru bahereye mu bakiri bato.

Nubwo bimeze bityo, umwaka wa mbere urashira, uwa kabiri ugataha ariko ugasanga byose bisa n’ibyarangiriye mu magambo kuko ubona nta musaruro ufatika ubivamo.

FERWAFA iheruka gutangiza Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 n’iy’Abatarengeje imyaka 20, aho abakiri bato bahawe umwanya wo kwigaragaza, gusa hakaba hakirimo imbogamizi z’amanyanga kuko benshi mu bayikina barengeje iyo myaka.

FERWAFA isanzwe kandi ifitanye amasezerano n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS) rigira Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 13 na 15, aho na zo zikurikiranwe bishobora gutanga umusaruro.

Mu nteko rusange za FERWAFA zitandukanye, hagaragazwa ingengo y’imari y’amafaranga atari make yashyizwe mu guteza imbere ruhago ariko iyo hagezweho inama itaha ntihagaragazwa icyo ayerekanywe ubushize yakoze mu buryo bw’abakinnyi bavuye ku rwego rumwe bajya ku rundi, ahubwo hagaragazwa ko igikorwa cyabaye gusa.

Biragoye ko u Rwanda ruzagira Ikipe y’Igihugu ikomeye mu gihe nta bakinnyi bato bahari ku buryo bashobora guhera mu byiciro by’imyaka 13, 15, 17 na 20.

Shema Fabrice n’ikipe ye bavuze ko bagiye “gushyigikira ruhago y’abato n’iterambere ryayo mu buryo burambye”, ndetse we ubwe akazajya ashyira ibihumbi 50$ agenerwa na CAF muri aya marushanwa, yewe n’amafaranga azajya atangwa ku banyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Gusa afite umukoro utoroshye wo kubaka urwo ruhererekane mu buryo bugaragara, amakipe y’abato akitabira amarushanwa mpuzahanga bihoraho, ndetse FERWAFA ikagena icyerekezo gikwiye cya ruhago ibyarira inyungu abayirimo ariko ikanatanga ibyishimo byuzuye ku bakunzi bayo.

Amarushanwa y'abato ni yo atanga abakinnyi bakinira amakipe y'igihugu mu byiciro bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages