00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu byose bya Afurika byasezerewe mu Gikombe cy’Isi, u Bufaransa bugera muri 1/2 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2026 saa 12:59
Yasuwe :

Ibitego bya Kylian Mbappé na Ousmane Dembélé byafashije u Bufaransa gutsinda Maroc 2-0, bugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri uyu mukino wa 1/4 wabereye kuri Gillette Stadium ku mugoroba wo ku wa Kane, Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatangiye iri hejuru ndetse mu minota ine ya mbere Maroc yari imaze kurokoka inshuro ebyiri aho Mbappé yarekuye ishoti riremereye rinyura ku ruhande gato naho Dayot Upamecano yashyizeho umutwe gusa umunyezamu Bono aratabara.

Ku munota wa 25, u Bufaransa bwabonye penaiti ku ikosa Noussair Mazraoui yari akoreye Kylian Mbappé, uyu rutahizamu ayiteye umupira ukurwamo na Yassine Bounou.

U Bufaransa bwakomeje gusatira, bwabonye kandi uburyo bwa Lucas Digne wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, rikubita umutambiko w’izamu rijya hejuru.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Maroc na yo yatangiye kugerageza guhererekanya ndetse ku munota wa kane mu nyongera yabonye coup-franc nziza yatewe na Achraf Hakimi, umupira ujya hirya y’izamu.

Mu gice cya kabiri nabwo u Bufaransa bwakomeje gusatira ariko umunyezamu wa Maroc, Yassine Bono akaba ibamba.

Ku munota wa 60, akagozi kaje gucika ubwo Kylian Mbappé yafunguraga amazamu ku ishoti yarekuriye mu rubuga rw’amahina ahawe umupira na Désiré Doué.

Bidatinze ku munota wa 66, Ousmane Dembélé yahise atsinda igitego cya kabiri ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, ahawe umupira na Kylian Mbappé.

Umukino warangiye u Bufaransa butsinze Maroc ibitego 2-0 buhita bwerekeza muri 1/2 aho buzahura n’ikipe izava hagati y’u Bubiligi na Espagne zifitanye umukino ku wa Gatanu Saa Tatu z’ijoro.

Iki gitego Mbappé yatsinze cyatumye yuzuza ibitego umunani muri iki Gikombe cy’Isi aho abinganya na Messi, mu gihe kandi yujuje ibitego 20 muri iri rushanwa, arushwa kimwe na Messi umaze kuritsindamo ibitego 21.

Uyu mukino kandi wasize Mbappé w’imyaka 27 abaye umukinnyi muto ukinnye imikino 20 mu Gikombe cy’Isi.

Gusezererwa kwa Maroc bivuze ko nta gihugu cyo muri Afurika gisigaye mu Gikombe cy’Isi. Uyu Mugabane wari uhagarariwe n’amakipe 10, icyenda muri yo arenga amatsinda.

U Bufaransa bwabonye penaliti hakiri kare, ku ikosa ryakorewe kuri Mbappé mu gice cya mbere
Umunyezamu Bono yagumishije Maroc mu mukino, akuramo penaliti yatewe na Kapiteni w'u Bufaransa, Kylian Mbappé
Kylian Mbappé yafunguye amazamu mu minota 15 ya mbere y'igice cya kabiri
Mbappé yishimira igitego cya 20 yatsinze kuva atangiye gukina Igikombe cy'Isi
Ousmane Dembélé yishimira igitego yatsinze nyuma y'iminota itandatu Mbappé afunguye amazamu
Umunyezamu Yassine Bounou yafashije Maroc, ariko bigeraho biranga
Mu gice cya mbere, igipirizo cyaguye mu kibuga
Kylian Mbappé ni we wabaye umukinnyi w'umukino
Kylian Mbappé yihanganisha Brahim Diaz bakinana muri Real Madrid
U Bufaransa bwabimburiye ibindi bihugu kugera muri 1/2
Byari ibyishimo ku barimo Kylian Mbappé na Désiré Doué ubwo umukino wari urangiye
Kylian Mbappé ari kumwe na Jurgen Klopp nyuma y'umukino
Byari agahinda ku bakinnyi ba Maroc nyuma yo gusezererwa
Maroc yari isigaye ihagarariye Afurika mu Gikombe cy'Isi, yasezerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages