Mbere y’uko irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangira, Aleksander Čeferin, yagaragaje ko adashyigikiye umwanzuro w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), wo kongera amakipe akina iri rushanwa akava kuri 32 akaba 48.
Icyo gihe yagize ati “Tuzagira imikino myinshi itaryoshye habe na gato. Ariko ku makipe mato azakina yumve uko gukina Igikombe cy’Isi bimera. Ni ikintu kinini kuri yo.”
Ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ibihugu 13 birimo ibyo muri Afurika, Asia na Amerika y’Amajyepfo, byashyize hanze amatangazo avuga ko bishyize hamwe mu kwamagana ibyatangajwe n’uyu mugabo.
Itangazo ryanditswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA), rivuga ko amagambo yavuze ari ayo guca intege no gutesha agaciro imbaraga zakoreshejwe mu kugera kuri uru rwego kuri ayo makipe.
Rigira riti “Hamwe n’undi mubare w’amashyirahamwe ya ruhago, twamaganye ibyatangajwe na Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, avuga ku miterere n’uburyo imikino izaba imeze mu Gikombe cy’Isi cy’amakipe 48.”
“Dushyize hamwe mu kugaragaza ko nta mukino ukwiriye guteshwa agaciro ugereranyije n’indi. Ibihugu byacu nta kintu biha agaciro nko gukina Igikombe cy’Isi. Kubona itike yo kugikina ni amateka y’ingirakamaro no kugera ku nzozi z’abadukomokaho. Iyo uvuga utyo uba utesha agaciro imbaraga no kwitanga by’abakinnyi, abatoza, amakipe, abayobozi n’abafana benshi ku Isi.”
Ibihugu byishyize hamwe ni Cap-Vert, Curaçao, Uzbekistan, Repibulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Haiti, Algeria, Misiri, Tunisia, Maroc, Ghana, Sénégal, Côte d’Ivoire na Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!