00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 13 byijunditse Perezida wa UEFA, Čeferin

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 June 2026 saa 09:20
Yasuwe :

Ibihugu 13 byiganjemo ibyo muri Afurika biri mu Gikombe cy’Isi, byishyize hamwe byerekana ko bitanejejwe n’imvugo ya Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin, wavuze ko umubare mununi w’amakipe uzatuma habaho amakipe mato abishya imikino.

Mbere y’uko irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangira, Aleksander Čeferin, yagaragaje ko adashyigikiye umwanzuro w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), wo kongera amakipe akina iri rushanwa akava kuri 32 akaba 48.

Icyo gihe yagize ati “Tuzagira imikino myinshi itaryoshye habe na gato. Ariko ku makipe mato azakina yumve uko gukina Igikombe cy’Isi bimera. Ni ikintu kinini kuri yo.”

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ibihugu 13 birimo ibyo muri Afurika, Asia na Amerika y’Amajyepfo, byashyize hanze amatangazo avuga ko bishyize hamwe mu kwamagana ibyatangajwe n’uyu mugabo.

Itangazo ryanditswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA), rivuga ko amagambo yavuze ari ayo guca intege no gutesha agaciro imbaraga zakoreshejwe mu kugera kuri uru rwego kuri ayo makipe.

Rigira riti “Hamwe n’undi mubare w’amashyirahamwe ya ruhago, twamaganye ibyatangajwe na Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, avuga ku miterere n’uburyo imikino izaba imeze mu Gikombe cy’Isi cy’amakipe 48.”

“Dushyize hamwe mu kugaragaza ko nta mukino ukwiriye guteshwa agaciro ugereranyije n’indi. Ibihugu byacu nta kintu biha agaciro nko gukina Igikombe cy’Isi. Kubona itike yo kugikina ni amateka y’ingirakamaro no kugera ku nzozi z’abadukomokaho. Iyo uvuga utyo uba utesha agaciro imbaraga no kwitanga by’abakinnyi, abatoza, amakipe, abayobozi n’abafana benshi ku Isi.”

Ibihugu byishyize hamwe ni Cap-Vert, Curaçao, Uzbekistan, Repibulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Haiti, Algeria, Misiri, Tunisia, Maroc, Ghana, Sénégal, Côte d’Ivoire na Afurika y’Epfo.

Ikipe y'Igihugu ya Maroc na yo iri mu zanenze imyitwarire ya Aleksander Čeferin
Côte d'Ivoire iri mu bihugu byishyize hamwe binenga Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin
Curaçao yakoze amateka yo gukina Igikombe cy'Isi bwa mbere ariko ihita inyagirwa n'u Budage ibitego 7-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages