Kuva Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyiraho Rwanda Premier League, abayiyobora bahise batangira kugira umuco w’uko abari muri ruhago bayungukiramo.
Binyuze mu baterankunga bayo, biyemeje kujya bahemba umukinnyi wahize abandi buri kwezi, umukinnyi watsinze igitego cyiza, umutoza mwiza, umunyezamu mwiza bakanatanga ibihembo by’umwaka hiyongereyeho ikipe nziza.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, yavuze ko bitewe n’ibihe u Rwanda n’Isi yose rugiye kujyamo byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihembo bya Mata bizatangwa muri Gicurasi.
Yagize ati “Nkuko mubizi mu bihe tugiye kwinjiramo, u Rwanda n’Isi yose tuzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa twajyaga dukora byo guhemba abakinnyi n’umutoza bitwaye neza, icyo gikorwa muri Mata ntikizakorwa kizimurirwa muri Gicurasi.”
“Ibyo bizadufasha guhemba abitwaye neza muri Werurwe na Mata. Ndasaba aba-sportifs bose muri rusange gukomeza gufata mu mugongo no gushyigikira abarokotse Jenoside tubaba hafi.”
Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wa APR FC ni we mukinnyi mwiza uheruka guhembwa, umutoza we Thierry Christian Froger aba umwiza w’ukwezi. Rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah yabaye umukinnyi watsinze igitego cyiza mu gihe umunyezamu mwiza ari Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports.
Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abandi bahembwa bo bahabwa ibihumbi 300 Frw.
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 26 aho urutonde rw’agateganyo kugeza ubu ruyobowe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite amanota 59 irusha Rayon Sports 11 yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!