Mu nshuro eshatu ziheruka, iyi kipe itozwa na Mikel Arteta yabaye iya kabiri ariko kuri iyi nshuro yabashije kwigaranzura Manchester City mu gihe habura umukino umwe.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibihe by’ingenzi byatumye Arsenal yegukana igikombe uyu mwaka.
Kwiyongera imbaraga kwa Arsenal mu mpeshyi
Nyuma yo kubona uburyo kugira abakinnyi benshi bari ku rwego rumwe, bakina ku mwanya umwe, byafashije Liverpool kwegukana Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize habura imikino ine, Arsenal yashatse uburyo yakubaka ikipe yayo ikayikomeza mu mpeshyi ishize.
Abakinnyi umunani ni bo iyi kipe yongeyemo, aho Thomas Partey wari usoje amasezerano, ari we wenyine wabanzaga mu kibuga wayisohotsemo.
Rutahizamu w’Umunya-Suède, Viktor Gyökeres, ni we wagarutsweho cyane nyuma yo kugurwa miliyoni 64£ muri Sporting, mu gihe iyi kipe yari imaze igihe itagira umukinnyi ukina imbere ugirirwa icyizere n’abafana.
Yasinyishije kandi Martín Zubimendi ukina hagati mu kibuga, avuye muri Real Sociedad, naho mu bwugarizi hongerwamo Piero Hincapié wavuye muri Bayer Leverkusen, ahandi hagurwamo Noni Madueke na Eberechi Eze bavuye muri Chelsea na Crystal Palace.
Muri rusange, Arsenal yashoye miliyoni 250£ ndetse nyuma yo gutwara Shampiyona ikaba iri no ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, uko bigaragara amafaranga yagendeye ukuri.
Martinelli yishyuye igitego abuza Man City intsinzi
Wari umukino wa gatanu muri uyu mwaka w’imikino, aho igitego cy’ingenzi cyatsinzwe na Gabriel Martinelli ku munota wa 93 cyafashije Arsenal kunganya na City muri Nzeri 2025, ndetse n’ubu wavuga ko kikiri ingenzi.
Kugabana ayo manota byafashije Arsenal mu rugamba rw’igikombe aho icyo gihe yasigaye irushwa amanota atanu na Liverpool yari iyoboye icyo gihe.
Igitego cy’intsinzi cya Gabriel imbere ya Newcastle United
Mu cyumweru cyakurikiyeho, Arsenal yongeye kwishimira igitego cyo mu minota y’inyongera.
Imikino yo kuri St James’ Park ntiyakunze guhira ikipe ya Arteta mu myaka iheruka, aho yari yaratsinzwe itatu ndetse nta gitego yayibonyemo.
Ubwo Nick Woltemade yari yafunguye amazamu mu gice cya mbere, Mikel Merino yishyuye ku munota wa 84 mbere y’uko Gabriel atsinda igitego cyaturutse kuri koruneri yo ku munota wa 96.
Umunsi umwe mbere yaho, Liverpool yari yatsinzwe na Crystal Palace, ibyatumye Arsenal isigara irushwa amanota abiri n’iyari ku mwanya wa mbere.
Ibitego bitatu bya Eze kuri Tottenham byatumye Arsenal yanikira andi makipe
Amezi abiri nyuma yaho ndetse nyuma y’intsinzi 10 zikurikiranya mu marushanwa yose, harimo imikino umunani yikurikiranya nta kwinjizwa igitego, Arsenal yari ku mwanya wa mbere ndetse idahagarikwa.
Kunganya ibitego 2-2 na Sunderland byahagaritse urwo rugendo rwa Arsenal mu Ugushyingo mu gihe yari ifite amahirwe yo gusiga amanota atandatu City yari yatsinzwe na Newcastle United ibitego 2-1.
Tottenham yananiwe guhagarika Arsenal yayitsinze ibitego bibiri mu gice cya mbere, inayongera ibindi bibiri mu gice cya kabiri, byombi bitsinzwe na Eze mu gihe Richarlson yatsinze kimwe muri uyu mukino warangiye ari ibitego 4-1.
Gutakaza ‘derby’ kwa City
Ubwo Patrick Dorgu yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yatereye imbere Rico Lewis, ukanyura kuri Gianluigi Donnaruma, derby y’i Manchester yari irangiye.
Icyo gihe byari ibihe bibi bitangiye kuri City yamaze imikino ine yikurikiranya idatsinda mu ntangiriro za 2026.
Kunganya na Sunderland, Chelsea na Brighton byatumye Manchester City irushwa amanota arindwi na Arsenal.
Gabriel yasimbutse ikarita itukura ku mutwe yakubise Haaland
Kugeza muri Mata, ikinyuranyo cyari kikiri amanota atandatu ariko Man City ifite ikirarane, ndetse kuba amakipe yombi yari afitanye umukino byari bivuze ko igikombe kikiri mu biganza byayo.
City ni yo yegukanye intsinzi ya 2-1 ibikesha igitego cya Erling Haaland mu minota 20 y’igice cya kabiri.
Nyuma yaho gato ni bwo habayeho bimwe mu bihe benshi bazakomeza kuvugaho ubwo Haaland yashyamiranaga na Gabriel wamukubise umutwe bidakanganye.
Rutahizamu wa Manchester City yakomeje guhagarara, myugariro mwiza wa Arsenal arokoka guhabwa ikarita itukura aho yari gutuma asiba imikino itatu yari gukurikiraho.
Ikosa rya Guehi ryagurishije City imbere ya Everton
Gutsinda Burnley byatumye Man City ifata umwanya wa mbere hashingijwe ku bitego yinjije.
Gusa ubwo yajyaga gukina umukino wakurikiyeho na Everton, icyo gihe Arsenal yari yarongeye gushyiramo amanota atandatu kuko yahise ikina imikino ibiri ikurikiranye.
Jérémy Doku yatsindiye City mu gice cya mbere, ariko ikosa ry’umupira watanzwe nabi na Marc Guehi ku munota wa 68 rihesha Everton kwishyurirwa na Thierno Barry, mu mukino warangiye ari ibitego 3-3.
Ibyo byatumye City itakaza amanota abiri ndetse bishyira mu nyungu ikipe ya Arsenal.
Umupira ukomeye wakuwemo na Raya n’icyemezo cya VAR cyavugishije benshi
Ku rupapuro, umukino Arsenal yagombaga gusuramo West Ham irwana no kutamanuka ni wo wasaga n’ukomeye mu mikino itatu yari isigaje.
Muri uyu mukino Arsenal yasabwaga gutsinda, Matheus Fernandes yafashe umupira akinana na Pablo, asigarana n’umunyezamu David Raya mu rubuga rw’amahina, ariko uyu Munya-Espagne ashyiraho ukuguru kw’iburyo umupira uvamo mu gihe hari hasigaye iminota 10.
Nyuma y’iminota itatu ni bwo Leandro Trossard yatsinze igitego cyashyize imbere Arsenal mu gihe VAR yanze icyatsinzwe na Callum Wilson mu minota y’inyongera, hagaragazwa ko umunyezamu wa Arsenal yabanje gukorerwa ikosa na Pablo wamufashe akaboko amubuza gufata umupira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!